Uyu muhanzi w’ Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, yageze i Kigali mu buryo busa n’ibanga. Nta tangazamakuru cyangwa undi muntu uwo ari we wese wari uzi isaha agomba kugerera ku butaka bw’u Rwanda.
Hari benshi mu banayamakuru bari bateye amatako ku kibuga cy’indege kuva saa munani z’igicamunsi bategereje ko bamufotora abandi bakagirana na we ikiganiro ariko ijoro ryaguye bose barambiwe bataha nta n’umwe umukubise iryera.
Mu gicuku ahagana saa saba z’ijoro, nibwo ifoto ya mbere ya Stromae ari i Kigali yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga za internet. Mwene Rutare Pierre yari kumwe na Judo Kanobana wateguye iki gitaramo ari bukorere i Kigali. Ku maso yagaragazaga akanyamuneza n’amashyushyu yo kuba ayageze mu gihugu cy’amavuko.
Kugeza ubu nta munyamakuru Stromae aravugana na we ndetse nta jambo na rimwe aravugira mu itangazamakuru ry’u Rwanda. Acumbitse kuri Hôtel des Mille Collines aho agomba gukorera ikiganiro n’abanyamakuru[batoranyijwe] mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mbere y’amasaha make ngo aririmbe.
Kuva ku munsi w’ejo abantu bose banyuranyaga indimi, bamwe mu bateguye iki gitaramo bavugaga ko yageze i Kigali ari kuruhuka, abandi bari babwiye itangazamakuru ko Stromae agomba kuvugana n’itangazamakuru saa moya z’ijoro ariko byose byarangiye icyo kiganiro gisubitswe.
Iyo wageragezaga kubaza abo mu muryango we iby’urugendo rwa Stromae, bavugaga ko ‘ntacyo baramenya gihamye’ ku buryo bakibwira itangazamakuru.
Uyu muhanzi ngo arasura umuryango akomokamo, gusa ngo nta tangazamakuru riri bwemererwe kuhagera ndetse birakorwa mu bwiru bukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO