Mu gitaramo kidasanzwe, Stromae yataramiye i Kigali aho abakunzi b’umuziki mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abakuze n’abakibyiruka bari baje kumureba bacinya akadiho buri wese ataha ubona ku maso afite isura yishimye ndetse ukabona ko umubiriwe wizihiwe n’uburyohe bw’umuziki Stromae yagaburiye amatwi ye.
Mu ruhuri rw’umuziki w’imbonekarimwe wacurangiwe mu gitaramo cy’amateka adasanzwe Stromae yakoreye bwa mbere mu Rwanda [igihugu cy’amavuko].
Stromae yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku Isi. Zimwe mu ndirimbo zatumye abakunzi bajya mu bicu ni ‘Alors on danse’, ‘Formidable’ na ‘Papaoutai’ ari nazo ahanini ab’i Kigali bamenye.
Madame Jeannette Kagame mu bihumbi by’abitabiriye igitaramo
Ahagana saa mbili n’iminota 20 Madame Jeannette Kagame yinjiye muri Stade ya Kaminuza yigenga ya Kigali ahabereye iki gitaramo yakirizwa amashyi y’urufaya n’impundu.
Madame Jeannette Kagame yari yicaye mu myanya y’icyubahiro, yari yicaranye n’abayobozi barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho.

Wabonaga benshi bahanze amaso aho Madame Jeannette Kagame yari yicaye, abana bato bo banananiwe kwihangana bajya gusabana na we abandi bamwifotorezaho. Yaberetse ko ari ‘umunyarugwiro’, yabaganirizaga bose, ufite camera bakifotoza ifoto y’urwibutso ku buryo wabonaga biryoheye ijisho.
Muri iki gitaramo kidasanzwe, hagaragayemo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Igitaramo cy’umuziki w’inyuramatwi
Saa mbili n’iminota 40 Stromae yageze ku rubyiniro, n’ibyishimo byinshi, abafana ibihumbi n’ibihumbi bari baje kumureba bamwakirije amashyi y’urufaya, abari bazanye ibyapa bishushanyijeho isura ye babishyira hejuru bamwereka ko bamufite ku mutima.
Yahise yanzika n’umuziki ahereye ku ndirimbo ‘Ta Fête’ igitaramo gitangira kuryohera buri wese. Indirimbo zose yateraga, abafana bamwikirizaga ndetse izo bazi cyane bamufashaga kuririmba inyikirizo yazo.
Stromae yaje kuririmba i Kigali ku gitekerezo n’ingufu za Judo Kanobana yanashimiye cyane muri iki gitaramo.
By’umwihariko, wabonaga ko umubare munini w’abari bitabiriye iki gitaramo wiganjemo ababyeyi bakuze, urubyiruko, abagitangira guca akenge n’abakiri bato cyane.
Mu gihe byinshi mu bitaramo bisanzwe bitegurwa mu Rwanda usanga byitabirwa ahanini n’urubyiruko, icyo Stromae yakoreye i Kigali cyitabiriwe n’ingeri ziganjemo abakuze. Muri iki gitaramo harimo ingeri zinyuranye z’abantu abavuga Igifaransa, Icyongereza, Icyarabu, Lingala, Igiswahili, Ikinyarwanda n’izindi ndimi.
Yashimiye se Rutare Pierre
Stromae utahwemye kwerurira urubumbirajana rw’abafana bari baje kumureba ko ari ‘umwana w’u Rwanda’, yabajije abafana ati ‘muzi aho Data ari?’, bose bahise bakoma amashyi. Bataramuha igisubizo yahise atunga urutoki mu ijuru ati ‘ari hariya kandi arishimye, ndagushimiye Papa!’

Mu bwiganze bw’amagambo ashimira, Stromae yibutsaga abaje kumureba ko ari ‘Umunyarwanda’, akongeraho ko ‘Kigali ari iwabo mu rugo.
Nyuma yo kuririmba ‘Papaoutai’ ari nayo yasorejeho, yashimiye abo mu muryango we i Kigali[ba nyirasenge, babyara be, ba se wabo…], ashimira u Rwanda, itsinda ry’abakurikirana inyungu ze n’abandi.
Stromae yakomeje gushimira nyina na se by’umwihariko asoreza ku baje kwifatanya na we mu gitaramo gisoza ibyo yakoreye muri Afurika.
Iki gitaramo cyigaragayemo abahanzi batandukanye barimo ab’i Kigali nka Mani Martin, Urban Boyz, Senderi Hit, Sauti Sol yari yaturutse muri Kenya ije gufana Stromae, n’abandi.


















Kanda hano urebe amafoto menshi
{Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre}




Ibitekerezo 0