Stromae wakundwakajwe ku Isi mu ndirimbo ze nka ‘Papaoutai’, ‘Formidable’ n’izindi yaje i Kigali kuhakorera igitaramo cy’amateka.
Uyu Mubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, yashimye Perezida Paul Kagame uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. By’umwihariko Stromae yashimye akazi gakomeye yakoze ahagarika Jenoside yatikiriyemo ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni mu 1994.
Afata Perezida Kagame nk’ingirakamaro ku Rwanda
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 17 Ukwakira 2015, Stromae yeruye ko afata Perezida Paul Kagame nk’intwari ndetse amubonamo ‘umugabo ukomeye w’ingirakamaro ku Rwanda’.
Mwene Rutare Pierre umaze kuba ikimenyabose ku Isi cyane cyane mu bihugu bivuga Igifaransa, ngo ahuye na Perezida Kagame ‘yabanza kumushimira’.
Ati “Mpuye na we namubwira ko ari iby’agaciro kuri njye kandi binshimishije guhura nawe. Nanamushimira ubwitange yagiriye igihugu cy’u Rwanda.”
‘Perezida Kagame yakoze ibikomeye’
Stromae yashimangiye ko ‘akazi Perezida Kagame yakoze avana u Rwanda mu icuraburindi katari gukorwa n’ubonetse wese’. Azirikana imbaraga byatwaye kugira ngo u Rwanda rube rugaragara gutya.
Yavuze ko amateka mabi ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo yasigiye benshi inkovu ariko akemeza ko ari igice cy’ingenzi buri wese akwiye guha agaciro.
Stromae wubaha u Rwanda nk’igihugu cyibarutse Se, ngo ababazwa n’amateka yaranze mabi cyagize.
Imvo y’amarira ya Stromae…
Muri Kamena 2015 Stromae yari muri Côte d’Ivoire, yaraturitse ararira ubwo umunyamakuru wa Televiziyo yamubazaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ageze i Kigali, yavuze ko impamvu iruta izindi yatumye arira ngo ‘ni amafoto yari amaze iminsi mike arebye agaragaza ubugome ndengakamere Abatutsi bakorerwaga mu 1994.’
Iteka iyo yibutse ibyabaye icyo gihe mu Rwanda ngo bimukora mu nkovu agendana.
Ku myaka 30 y’amavuko, Stromae aha agaciro gakomeye cyane kuba benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda bamufatiraho urugero. Ngo bimutera ingufu zo gukora ibyiza byisumbuye.
Stromae, indorerwamo y’urubyiruko
Yagize ati “Nishimiye kuba ndi umwe mu bantu urubyiruko rw’u Rwanda rureberaho kandi nkaba ndi umusaruro ugaragaza ko u Rwanda rutakirimo amacakubiri ahubwo ruri kwiyubaka…”
Stromae aje gukorera igitaramo i Kigali nyuma y’uko ku itariki ya 1 Ukwakira 2015 yaririmbiye ahitwa Madison Square Garden ahari hateraniye abakunzi be ibihumbi n’ibihumbi.
Byari ku nshuro ya mbere umuhanzi utaririmba mu Cyongereza akoreye igitaramo kuri Madison Square Garden abantu bagakubita bakuzura.
Igitaramo ari bukorera i Kigali kirabera muri Kaminuza yigenga ya ULK ahatezwa abafana bagera kuri 20,000.
E-mail: [email protected]
Twitter: KalindaBrendah



















TANGA IGITEKEREZO