00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie, Meddy na Tom Close mu begukanye The Choice Awards; reba abatsinze bose (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 March 2021 saa 08:30
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2021, binyuze muri ‘The Choice Awards’, abahanzi bahize abandi mu 2020 bashimiwe mu birori bibereye ijisho byatambutse kuri ISIBO TV.

Ni ibihembo byatangiwe kuri televiziyo kuko uburyo bwo guhuza abantu benshi hagakorwa ibirori butashobokaga, mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Mu itangwa ry’ibi bihembo abanyamakuru bose bakunzwe kuri ISIBO TV bari babukereye.

Usibye abahataniye ibihembo mu byiciro bitandukanye, DJ Miller uherutse kwitaba Imana yagenewe ishimwe ry’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu guteza imbere umuziki nyarwanda.

Tom Close nk’umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, batanze ingufu zabo mu kuwuhinduramo byinshi, nawe yagenewe ishimwe.

Ibihembo bya ISIBO TV bifite intego yo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no gushimira abandi bantu batandukanye bo mu myidagaduro kubera ibyo bamaze gukora mu ruganda.

Uko ibihembo byatanzwe

Mu cyiciro cy’Umuhanzi w’Umwaka:

Bruce Melodie – Yatsinze

Davis D

Israel Mbonyi

Mico The Best

Platini P.

Mu cyiciro cy’Umuhanzikazi w’Umwaka:

Aline Gahongayire

Alyn Sano

Clarisse Karasira

Knowless Butera

Marina – Yatsinze

Mu cyiciro cy’Umukinnyi wa Filime w’Umugabo w’Umwaka:

Benimana Ramadhan [Bamenya] –Yatsinze

Mugisha Clapton [Kibonge]

Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz]

Niyitegeka Gratien [Seburikoko]

Uwihoreye Jean Bosco Mustapha [Ndimbati]

Mu cyiciro cy’Umukinnyi wa Filime w’Umugore w’Umwaka:

Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha

Mukayizere Djaria Nelly [Kecapu]

Uwamahoro Mutoni Assia

Uwase Bahavu Jeannete

Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina – Yatsinze

The Choice Influencer of the Year

DJ Brianne

Junior Giti

Rocky Kirabiranya – Yatsinze

Papa Cyangwe

Super Manager

Umuhanzi ukorera indirimbo hanze y’u Rwanda

Adrien Misigaro

Priscillah [Scillah]

Meddy – Yatsinze

Emmy

The Ben

Mu cyiciro cy’Indirimbo y’Amashusho y’Umwaka;

Atansiyo ya Platini – Yatsinze

Bon ya Davis D

Player ya Butera Knowless

Saa Moya ya Bruce Melodie

Zoli ya Nel Ngabo

Icyiciro cy’utunganya neza amashusho y’indirimbo

Bagenzi Bernard –Yatsinze

Cedric Dric

Fayzo Pro

Meddy Saleh

Serge Girishya

Icyiciro cya DJ w’umwaka

DJ Bisoso

DJ Diallo – Yatsinze

DJ Ira

DJ Marnaud

DJ Toxxyk

Icyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka

Calvin Mbanda

Ish Kevin

Juno Kizigenza –Yatsinze

Papa Cyangwe

Vestine na Dorcas.

Emmalito na Bianca nk'abanyamakuru ba ISIBO TV babanzaga kuganiriza buri muhanzi wegukanye igihembo
DJ Ira ubarizwa muri Shauku Band ari mu bacuranze muri ibi birori
Mulindahabi Irene, umunyamakuru wa ISIBO TV wahaga ikaze abahanzi baje gutora ibihembo
Phil Peter ni umwe mu banyamakuru ba ISIBO TV
MC Ingabire Sylivie umunyamakuru wa ISIBO TV ubwo yakiraga abahanzi ku rubyiniro
Juno Kizigenza ataramira abari bakurikiye ibi birori
Shauku Band itsinda ry'abacuranzi rigezweho, ryasusurukije abakurikiye ibi birori
Ish Kevin, umuraperi uri mu bagezweho muri iyi minsi yataramye mu itangwa ry'ibi bihembo
Nigihozo Hope, umufasha wa Dj Miller yari yaje gufata ishimwe ry'umugabo we
Tom Close yashimiwe ku bw'imbaraga ze yatanze mu iterambere ry'umuziki w'u Rwanda

Amafoto: ISIBO TV


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages