00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahawe ibihembo bya Groove Awards ntibavugwaho rumwe (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 21 December 2014 saa 09:42
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hatanzwe ibihembo bya Groove Awards bigenerwa indirimbo z’Imana n’abahanzi bo mu gice cya Gospel b’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye.
Muri 2013 , byatanzwe ku nshuro ya mbere i Kigali bamwe ntibanyurwa n’uko byagenze ndetse kugeza ubu mu mwaka wa 2014 benshi, by’umwihariko abahanzi n’abakurikiranira hafi iby’umuziki w’indirimbo z’Imana batashye bijujutira imigendekere bita mibi yaranze ibi bihembo.
Benshi bahuriza ku kuba hakoreshwa amarangamutima (…)

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hatanzwe ibihembo bya Groove Awards bigenerwa indirimbo z’Imana n’abahanzi bo mu gice cya Gospel b’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye.

Muri 2013 , byatanzwe ku nshuro ya mbere i Kigali bamwe ntibanyurwa n’uko byagenze ndetse kugeza ubu mu mwaka wa 2014 benshi, by’umwihariko abahanzi n’abakurikiranira hafi iby’umuziki w’indirimbo z’Imana batashye bijujutira imigendekere bita mibi yaranze ibi bihembo.

Benshi bahuriza ku kuba hakoreshwa amarangamutima kurusha gushingira ku kuri k’umuziki n’ibikorwa by’ahanzi gusa ku ruhande rw’ababitegura, mu kiganiro cya nyuma baherutse kugirana n’abanyamakuru babahamirije ko kuri iyi nshuro amakosa yakozwe umwaka washize yakosowe ndetse bizeza Abanyarwanda kuzanyurwa n’abazegukana ibihembo.

Mbere y’uko ibi bihembo bitangwa mu birori byabereye kuri Serena Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza, Pastor John Kaiga, Umuyobozi w’akanama nkemurampaka yashimangiye ko abahanzi batsinze ari abatowe n’Abanyarwanda ndetse bigashyirwaho akadomo n’akanama ayoboye.

Ibihembo birimo icy’umwanditsi w’indirimbo, Best Diaspora n’icy’umuntu wagize uruhare rukomeye kurusha abandi muri Gospel byatanzwe n’akanama nkemurampaka naho ibindi byiciro 14 bitorwa n’Abanyarwanda ubwabo nk’uko John Kaiga yabisobanuye.

Ibihembo bitavuzweho rumwe harimo icya Best Diaspora cyahawe Israel Mbonyi uba mu Buhinde. Bivugwa ko ngo nta bikorwa bifatika yakoze uyu mwaka uretse album imwe yatunganyije. Icy’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka cyahawe ‘Yego’ ya Olivier Roy wanagitwaye umwaka ushize, ngo nacyo cyagombaga guhabwa undi.

Igihembo cy’indirimbo ya Hip Hop y’umwaka cyahawe ‘Kutumvira’ ya MDngo nta kuri kwakoreshejwe dore ko uyu muraperi ataramara mu muziki byibuze umwaka amezi icumi ndetse akaba adafite ibikorwa bimwemerera guhiga bagenzi be yari ahanganye na bo.

Gaby Kamanzi wahawe igihembo cy’umuhanzi w’umugore w’umwaka, na we ngo hari benshi muri bagenzi be bakoze cyane kumurusha. Serge Iyamuremye wegukanye igihembo rukumbi cy’umuhanzi w’umwaka mu bagabo, ngo yagombaga kwegukana ikindi cyiciro iki kigahabwa Patient Bizimana wanakoze ibitaramo bikomeye akanashyira hanze album.

Mbere y’uko igihembo cya mbere gitangwa, Kevin Muley , Umuyobozi wa Groove Awards yabwiye abahanzi nyarwanda ko bazakomeza kubatera ingabo mu bitugu mu muziki wabo. Yanashimiye nyakwigendera Kanyamibwa Patrick witangiye bikomeye Groove Awards akiri ku Isi bityo bakaba bageneye umuryango we igihembo cy’icyubahiro mu rwego rwo gukomeza kumwibuka no guha agaciro ibyo yakoze.

1.Itsinda ribyina ry’umwaka: The Blessings Family
2.Producer wa Audio: Leopold wa New Melody Records
3.Umunyamakuru wa Radio w’umwaka: Flora Ndutiye (Radio 10)
4.Urubuga rwa gikristu rw’umwaka: Ibyishimo.com
5.Best Diaspora : Israel Mbonyi uba mu Buhinde
6.Umuhanzi(Itsinda) ukizamuka w’umwaka: Anointed Vessels
7.Indirimbo y’amashusho y’umwaka: Yego ya Olivier Roy
8.Indirimbo yo kuramya y’umwaka: Amagambo yanjye ya Patient Bizimana
9.Indirimbo ya Hip Hop y’umwaka: Kutumvira ya MD
10.Ikiganiro cy’umwaka: Umuhanzi icyumweru (Authentic Radio)
11.Umuhanzi waharaniye impinduka muri Gospel: Aime Uwimana
12.Indirimbo y’umwaka: Mana Urera by True Promises
13.Korali y’umwaka: True Promises
14.Umuhanzi/Itsinda ukora injyana Gakondo: Ndabarasa John
15.Umuhanzi w’umugore w’umwaka: Gaby Irene Kamanzi
16. Umuhanzi w’umugabo w’umwaka: Serge Iyamuremye
17.Umwanditsi w’indirimbo w’umwaka: Issah Karinijabo (Authentic Radio)

Ibi bihembo byatanzwe mu gihe mu minsi mike ishize Aimable Twahirwa wari umuyobozi w’akanama nkemurampaka yeguye kuri uyu mwanya kubera bimwe yabonaga bitagenda neza mu mitegurire ya Groove Awads.

Hari abahabwaga amahirwe yo kuba batahana ibihembo ariko batahanye intoki nsa barimo Bright Patrick, Thatien Titus,Besalel Choir, Goreth Uzamukunda n’abandi.

Abatwaye ibikombe bose uko ari 17 bahembwe terefoni za Smart Phone naho ababaye umuhanzi w’umwaka w’umugabo n’uw’igitsinagore (Gaby Kamanzi na Serge) bo bazanakorerwa igitaramo kimwe kibahuje umwaka wa 2015.

Bamwe mu begukanye ibi bihembo n’ababihataniraga batashye kuri moto, abifite bataha mu modoka zabo abanyamahirwe make batega lifuti; bitandukanye cyane n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2013 aho buri muhanzi wahatanaga yageze ahatangiwe ibihembo atwawe mu buryo bw’icyubahiro ndetse no gutaha biba uko.

Roy yatwaye igihembo cy'Indirimbo y’amashusho y’umwaka
Igihembo cya Best Diaspora cyatanzwe nyiracyo adahari
Umuyobozi wa IGIHE ni we washyikirije igihembo urubuga rwa Gikristu rwahize izindi muri 2014
Issah Karinijabo yegukanye igihembo nk'umwanditsi mwiza w'indirimbo
The Sisters baririmbye Gahongayire adahari
Besalel Choir
Patient Bizimana yatwaye igihembo cy'Indirimbo yo kuramya y’umwaka
Fanny wo muri The Sisters
Patrick Samputu wo muri Bralirwa na Makuza Lauren wa MINISPOC
Gaby na Patient mu byishimo byabo
Gaby Kamanzi yahimbaje Imana akimara guhabwa iki gihembo
Gaby ahoberana na Gahongayire
Umuhanzi w’umugabo w’umwaka, Serge Iyamuremye

Amafoto: JP Nsanzabera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages