Itsinda Beauty For Ashes ryasusurukije abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu gitaramo cyitwa “Hari ayandi mashimwe” aho abacyitabiriye bahimbaje imbabazi no kugira neza kw’Imana babibunyujije mu njyana ya Rock.
Iki gitaramo cyabereye i Nyarutarama mu rusengero rwa Christian Life Assembly cyitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye bari baje gushimira Imana bifatanyije na Beauty For Ashes n’abandi bahanzi batandukanye.
Hamamajwe ubutumwa bw’Imana hakoreshejwe umuziki, aho abitabiriye igitaramo bataramiwe n’abahanzi nka Serge Iyamuremye, Bright Patrick, Patient Bizimana ndetse na Dudu wari waturutse mu gihugu cy’u Burundi.
Beauty For Ashes yeretse Abanyarwanda ko injyana ya Rock bayisobanukiwe kuko baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo ziri kuri Album ya mbere n’iya kabiri kandi mu ndimi ebyiri Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Kavutse Olivier, Umuyobozi akaba n’umwe mu baririmbyi ba Beauty For Ashes yavuze ko bishimiye ko icyo bashakaga bakigezeho ndetse avuga ko ari intambwe nziza bongeye gutera mu ivugabutumwa ryabo.
Yagize ati “ Ni umugisha kubona iki gitaramo kigenze uko twabyifuzaga , abantu baje kudushyigikira cyane kandi ubutumwa twatanze ni ubutumwa bwa Yesu . Twumvaga tugomba kubwira abantu ko Yesu agira neza .”
Bimwe mu byaranze iki gitaramo kandi byatunguye abantu ni umukobwa w’umuzungu waririmbye anacuranga piano, byashimishije benshi, ijwi rye riryohera abatari bake ndetse bamwe bagira amarangamutima akabije. Patient yagaragaye aririmba Menye Neza mu njyana ya Rock bitungura abari mu gitaramo.
Beauty For Ashes yamenyekanye mu ndirimbo nka Suripurize, Turashima, Nyigisha, Ni uwambere n’izindi nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO