00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cyiswe ‘Accoustic Jazz Live Concert’ cyanyuze abacyitabiriye

Yanditswe na

Joel Sengurebe

Kuya 11 May 2013 saa 03:30
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatanu kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo habaye igitaramo kiswe « Acoustic Jazz Live Concert », cyabereye ahitwa ‘Ishyo Art Center’ ku Kacyiru, kiikaba cyari kitabiriwe ku buryo buringaniye, bashimishijwe n’ubuhanga bwakigaragayemo cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ziri mu njyana ya Jazz.
Iki gitaramo cyari kirimo abaririmbyi baturutse mu bihugu bitandukanye nka Najib wo mu Bubiligi, … wo mu Buholandi bafatanyije na ‘Shemeza Music’ yo mu Burundi irangajwe imbere (…)

Kuri uyu wa gatanu kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo habaye
igitaramo kiswe « Acoustic Jazz Live Concert », cyabereye ahitwa ‘Ishyo Art Center’ ku Kacyiru, kiikaba cyari kitabiriwe ku buryo buringaniye, bashimishijwe n’ubuhanga bwakigaragayemo cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ziri mu njyana ya Jazz.

Iki gitaramo cyari kirimo abaririmbyi baturutse mu bihugu bitandukanye nka Najib wo mu Bubiligi, … wo mu Buholandi bafatanyije na ‘Shemeza Music’ yo mu Burundi irangajwe imbere n’Intumwa Appolinaire, Gabby wo mu Rwanda, babifashijwe n’abacuranzi bazobereye injya ya Jazz nka Claude Ciza, Johande Visser na David Potentel.

Byaragaragayeko inyana ya Jazz ikundwa n’abantu benshi cyane cyane abazungu kuko nibo bari bacyitabiriye cyane, cyagaragayemo umuziki w’ubuhanga aho bacuranga bataririmba ariko ubyumva akaryoherwa cyane n’abaririmbye bose banshi bifashishije indirimbo ziri muri iyo nk’uko izina ry’igitaramo ryari ribigaragaza.

Umuhanzi Appolinaire ufite abakunzi benshi hano mu gihugu cy’u Rwanda yataramiye abantu biracika kuko yavuzaga igicurangisho kigezweho kitwa Saxophone bituma igitaramo kiryoha cyane.

Gabby na we ntiyabyoroheje kuko yaje aririmba indirimo ya mbere muri iyo njyana y’igitaramo, hanyuma abakunzi b’indirimbo ze bamusaba ko yaza kuva ku rubyiniro abaririmbiye n’indirimbo yitwa ‘Amahoro’, maze ayiririmbye abantu bose barahaguruka bayifatanya na we.

igitaramo kigiye kurangira abakunzi b’itsinda ‘Shemeza Music’ babasabye kubataramira mu ndirimbo zabo zisanzwe, nibwo rero buri wese yabonye umwanya wo kuririmbana n’iri tsinda mu ndirimbo zabo.

Umuhanzi Justin Cubaka ni we wafunguye igitaramo
Umuhanzi Appolinnaire w'i Burundi
Umuhanzi Nadjib wo mu Bubiligi
Umuhanzi Johande Visser wo mu Boholandi
Irene Gabby Kamanzi wo mu Rwanda
Abitabiriye igitaramo 'Accoustic Jazz Live Concert'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages