Itsinda Beauty for Ashes rivuye mu rugendo rw’ibitaramo i Nairobi (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 Ugushyingo 2015 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Abagize itsinda ry’Abaririmbyi rya Beauty for Ashes bavuye muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi aho bakoreye ibitaramo byabereye mu matorero atandukanye bagamije kumenyekanisha umuziki wabo mu Karere.

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty for Ashes yabwiye IGIHE ko we na bagenzi be bari bamaze igihe kigera ku Cyumweru mu rugendo rw’ibitaramo bise ‘Nairobi Tour’ rugamije kwagura no kurushaho kumenyekanisha umuziki w’iri tsinda.

Abaririmbyi n’abacuranzi ba Beauty For Ashes Iyakaremye Benjamin, Maxime Niyomwungeri n’umugore we, Habiyaremye Olivier, Kavutse Olivier na Christian Iyakaremye bagize iri tsinda bari berekeje muri Kenya.

Igitaramo cya mbere cya Beauty for Ashes cyabereye i Nairobi kuwa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2015 mu rugengero rwa ICC(International Christian Community),kuwa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo bakoze igitaramo cya kabiri cyabereye muri Nairobi Chapel.

Iri tsinda kandi ryacuranze mu gitaramo cyiswe ‘One Nation For Janet’ cyahuriwemo n’abahanzi bakomeye muri Kenya nka Sauti Sol, Nameless n’abandi. Iki gitaramo cyatambukaga imbonankubone kuri Televiziyo y’Igihugu NTV.

Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Surprise’, Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi ryanacuranze live mu kiganiro gikunzwe mu buryo bukomeye muri Kenya cya ‘Churchill Live Show’. Abakunzi b’umuziki waririmbiwe Imana muri iki gihugu bishimiye uburyo iri tsinda ricuranga.

Olivier Kavutse, umuyobozi wa Beauty for Ashes yatangaje ko uru rugendo rwabafashije kumenyekanisha muzika yabo mu gihugu cya Kenya.

Iri tsinda ryari rimaze hafi icyumweru mu bitaramo muri Kenya
Uyu ni Olivier Kavutse umuyobozi w'iri tsinda
Ibitaramo bimwe babikoreye mu nsengero
Iri tsinda ryanabonanye na bamwe mu bagize Sauti Sol
Mbere yo kugaruka i Kigali babonanye na Kidum

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza