Inkuru dukesha ikinyamakuru Red Pepper iravuga ko umuhanzi ukomoka muri Uganda, Bebe Cool ashobora kuba agiye kujyanwa mu rukiko na ny’iri nzu yahoze abamo.
Ny’iri iyi nzu witwa Constante avuga ko Bebe Cool yamuviriye mu nzu atamwishyuye amafaranga y’ubukode agera kuri miliyoni 3 z’amashilingi ya Uganda, ndetse n’ayo ubwishyu bw’amazi angina n’ibihumbi 320 by’amashilingi yo muri icyo gihugu.
Biravugwa ko Bebe Cool ubwo yimukaga mu nzu yari atuyemo iherereye mu gace ka Kazinga-Kiwatule yagiye atishyuye nyir’iyo nzu. Constante ngo akaba amaze amezi arenga 5 agerageza kumwishyuza.
Nk’uko inshuti z’uyu mugore za bugufi zibivuga, ngo yanagerageje kumuregera se umubyara ariwe Bidandi Sali, ariko ntibyagira icyo bitanga.
Inkuru iravuga ko kandi Constante yaba yararegeye polisi yo muri ako gace ka Kiwatule, na none ntibigire icyo bitanga kuko Bebe Cool yanze kwitaba. Ngo ubu birashoboka ko Constante yaba agiye kujyana ikirego mu rukiko.
Bebe Cool winjiza amafaranga menshi nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga, abafana bari gutangazwa n’aho ashyira amafaranga akorera.


















TANGA IGITEKEREZO