Jose Chameleone yahanaguweho icyaha cy’ubwicanyi yashinjwaga


Yanditswe kuya 31-01-2013 - Saa 08:52' na Emma-Marie Umurerwa

Nyuma y’aho Dr Jose Chameleone akekeweho kugira uruhare mu rupfu rw’ uwitwa Robert Kalamagi witwikishije esansi(essence), ari mu rugo rw’uyu muhanzi ku wa 26 Ukuboza 2012, ubushinjacyaha bwa Uganda bwatangaje ko ari bwasanze ari umwere.

Urubuga ugandapicks.com dukesha iyi nkuru rwatangaje ko nyuma yo gukora iperereza, ubushinjacyaha bwa Uganda ku munsi w’ejo bwatangaje ko umuhanzi w’icyamamare muri East Africa, Dr Jose Chameleone ari umwere.

Umuryango wa Kalamagi witwitse n’abahanzi bagenzi ba Chameleon, bashinjaga Chameleon urupfu rwe.

Dr Jose Chameleone

Nubwo Chameleon ubushinjacyaha bwamugize umwere, se wa Robert Kalamagi witwa Benedicto Kyamanywa yasabye Polisi ya Uganda gukora iperereza ryimbitse bagakurikiza ibyo yareze uyu muhanzi kuko yemeza ko Chameleone ari we watwitse umuhungu we.

Robert akimara gufatwa n’umuriro, Chameleone ni we watabaje Polisi.

IBITEKEREZO
Chameleone nta mutima mubi agira kugeza aho yakwica umuntu ruriya rupfu, Ukuntu yamutabarije ngo bamutabare nubwo byanze agashiramo umwuka ? yari yakongotse inyama ziri kumuvaho zijagwa hasi kandi akiri muzima, yari yangiritse cyane. njye mbona ari umutego ba bayuda yavuze bari bamuteze. Abahanzi bagenzi be bo muri uganda bari bahagurutse bari kumucira urwa Pilato, ariko Imana ntijya irenganya.
Musubize10.02.2013 saa 11:48
jacky
YOOOOOOOOOO DR IMANA IKOMEZE IKUGENDE IMBERE NAHO ABAYUDA BO BAZAJYA BAKORWA N'ISONI NTABUGOME UGIRA KANDI NTABWO UZAGIRA KUKO INTERA URIHO NTIYATUMA WICA UMUNTU BENI KARIYA KAGENI AHUBWO URI MUBIHE BYIZA BYO GUFASHA ABAKENE N'ABANDI BABABAYE GOD BLESS YOU AND YOUR FAMILLY YOUR FREIND ALEEN
Musubize4.02.2013 saa 03:33
ALLEN
nukumubeshya
Musubize2.02.2013 saa 04:48
byiringiro
katonda yebare
Musubize31.01.2013 saa 07:30
Hussein ciara
yoooo mana we bayuda tuyita nabo kabisa, abanzi bari baguciriye akobo ariko imana igucira akanzi, gusa byari kumbabaza kabisa, i love you Dr Chameleon, you are number one kabisa, waache waseme sisi tutasonga mbere
Musubize31.01.2013 saa 07:17
elly
Imana ishimwe niba koko bitamuhama, ubuse ninde wari kuzajya aturirimbira Valu Valu n'izndi ndishimye cyane
Musubize31.01.2013 saa 06:47
Gad
Imana ishimwe niba koko bitamuhama, ubuse ninde wari kuzajya aturirimbira Valu Valu n'izndi ndishimye cyane
Musubize31.01.2013 saa 06:47
Gad
Imana ikomeze kukorohereza Jose.. Ubumuntu ugira ntago bwatuma wica ukindi kiremwa muntu.. Ndishimye cyane .
Musubize31.01.2013 saa 05:40
nila
niba koko nta cyaha kimuhama tunejejwe nuko agiye gukomeza muzika ye mu mahoro.
Musubize31.01.2013 saa 02:22
Kaneza
nibyo rwose urukiko ni cyo rubereye ho guca imanza big up you jose
2.02.2013 saa 07:40
benjamin gatabazi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!