Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa sinema, Steven Charles Kanumba, uherutse kwitaba Imana tariki ya 7 Mata, nyuma y’uko benshi baheze mu rujijo rw’icyaba cyarahitanye uyu mukinnyi w’amafilimi yo mu rurimi rw’igiswayili akunzwe na benshi, haba iwabo muri Tanzaniya ndetse no hirya no hino hadasigaye mu Rwanda, ngo yahitanywe n’indwara y’ubwonko yitwa “Brain Concussion”.
Aya makuru y’uko Kanumba yahitanwe no kwangirika k’ubwonko akaba ari ayashyizwe ahagaragara n’abaganga batanu bakoze igenzura k’umurambo we bagira ngo bamenye icyahitanye uyu musore wari ufite imyaka 28 y’amavuko.
Umwe mu baganga bakoze iri suzuma rizwi na benshi nka “Autopsy” yatangaje ko ikizamini cyo gupima umurambo wa Kanumba cyatwaye amasaha abiri kugira ngo babashe kumenya icyamuhitanye nyacyo.
Ubusanzwe iyi ndwara umuntu uyifite ishobora kumuhitana vuba cyane byihuse, ariko rimwe na rimwe ishobora kuba yahita uyirwaye ari uko ayimaranye igihe kinini abizi cyangwa atanabizi.
Umuganga yagize ati: “Twatangiye gukora isuzuma ry’umurambo guhera saa kumi z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 dusanga nyakwigendera yarazize kwangirika k’ubwonko bwe aribyo twita ‘Brain Concussion’”.
Uyu muganga yakomeje avuga ko byagaragaye mu mubiri we ko yapfuye habanje kubaho ibibazo byo kunanirwa guhumeka biturutse ahani kukuba ubwonko bwe bw’inyuma (cerebrum) bwaragize ikibazo cyo kwangirika.
Undi muganga umwe mu bamukoreyeho ibizamini bya autopsy, yagize ati: “Nyuma y’uko ubwonko bwe buhungabanye cyane, yahise agira ikibazo cyo guhumeka, iyo ikaba ariyo mpamvu twasanze inzara ze zabaye ubururu, bishatse kuvuga ko ibihaha bye byari byaviriyemo amaraso ndetse n’umwijima ukangirika. Ibi byose biba ari ibimenyetso byo kunanirwa guhumeka.”
Uyu muganga yongeyeho ko ubwonko bwa nyakwigendera bwari bwashokeye mu rutirigongo, nabyo bikaba arimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu agira ingorane zo guhumeka.
Yongeyeho kandi ko ibice bimwe by’umwijima we ndetse n’amatembabuzi yo mu mubiri we yamuvuyemo bwa nyuma byoherjwe muri laboratwari y’igihugu kugira ngo harebwe niba nta burozi bwari mu mubiri we.
Ise umubyara, ariwe Charles Musekwa Kanumba yavuze ko yamenye amakuru y’urupfu rw’umuhungu we kuwagatandatu, i saa yine za mu gitondo ayabwiwe na mushiki wa Steven, Sara Kanumba, wamuhamagaaye kuri telefoni akamubaza ati: “Ese hari amakuru ayo ariyo yose y’umwana wawe Kanumba uzi?” nawe ngo yamusubije ko ntayo afite, maze Sara amubwira ko yapfuye azize kugwa hasi ubwo yashwanaga n’umukunzi we.
Hari abafashwe n’ihungabana, ubwo Steven Kanumba yashyingurwaga
Steven Kanumba witabye Imana mu ijoro ryo kuya 6 Mata rishyira kuya 7 Mata, yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuya 10 Mata mu irimbi rya Kinondoni i Dar es Salaam.
N’ubwo uyu musore yashyinguwe i Kinondoni, Nyina yashakaga ko umuhungu we ashyingurwa i Bukoba, kuko mbere akiriho yavugaga ko naramuka apfuye agomba gushingurwa iwabo ku ivuko muri Shinyanga, iruhande rw’aho bashyinguye sekuru witwaga Mzee Kusekwa Kanumba.
Umuhango wo gusezera nyakwigendera witabiriwe n’ imbaga y’abantu, watangiye mu gitondo wabereye ahitwa Leaders aho yakundaga kwitoreza amafilime ye, ubwo yatangiye asezererwa n’abayobozi b’igihugu.
Bamwe mu bari baje muri uwo muhango wo gushyingura bahuye n’ihungabana kubera urukundo bari bamufitiye; abenshi mu bahuye n’iyo hungabana bari abagore n’abakobwa bakabakaba 300, baza gufashwa na Croix-Rouge yo muri Tanzaniya. Abandi kubera ubwinshi bw’abantu bari buriye ibiti kugira ngo bakurikirane neza imihango yo gushyingura Kanumba.
Uretse kuba yari yubashywe cyane mu gihugu cye kubera ubuhanga yari afite mu gukina amafilime, Steven Kanumba yakundwaga mu bihugu byinshi by’Afurika kandi urupfu rwe rutunguranye rwababaje abantu benshi cyane, aho bamwitaga igihangange (The Great).


















TANGA IGITEKEREZO