00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bagize P-square yibarutse undi mwana

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 24 January 2013 saa 08:14
Yasuwe :

Amakuru atangazwa n’urubuga bellanaija, aravuga ko umwe mu basore b’impanga bagize itsinda P-square ryamenyekanye cyane mu muziki witwa Peter Okoye yibarutse umwana wa kabiri w’umukobwa.
Ku wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2013, ni bwo Peter Okoye yagaragaje amafoto y’umugore we ari mu bitaro amaze kubyara.
Okoye yahise yandika kuri twitter ye agaragaza ibyishimo atewe no kwibaruka umwana wa kabiri, ati “Urakoze Mana! Ndongeye mbaye umubyeyi mushya muri uyu mujyi….. ibi bintu ni byiza (…)

Amakuru atangazwa n’urubuga bellanaija, aravuga ko umwe mu basore b’impanga bagize itsinda P-square ryamenyekanye cyane mu muziki witwa Peter Okoye yibarutse umwana wa kabiri w’umukobwa.

Ku wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2013, ni bwo Peter Okoye yagaragaje amafoto y’umugore we ari mu bitaro amaze kubyara.

Alioni Okoye, umukobwa wa Peter

Okoye yahise yandika kuri twitter ye agaragaza ibyishimo atewe no kwibaruka umwana wa kabiri, ati “Urakoze Mana! Ndongeye mbaye umubyeyi mushya muri uyu mujyi….. ibi bintu ni byiza kandi ni ibyo kwishimira.”

Peter yabaye hafi y'umugore we ari ku nda
Lola Omotayo ari ku nda

Uyu mwana yavukiye mu bitaro byitwa US Hospital, bakaba barahise bamuha izina rya Aliona Okoye.

Peter Okoye yashakanye na Lola Omotayo, mu mwaka wa 2008 bakaba bari bafitanye umwana w’umuhungu witwa Cameron.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages