00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo abantu batandukanye bavuga ku munsi wo kwibuka ‘Bob Marley’

Yanditswe na
Kuya 13 May 2013 saa 03:57
Yasuwe :

Kuwa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2013, hirya no hino ku isi hibutswe imyaka 32 ishize ikirangirire mu njyana Reggae ‘Bob Marley’ avuye kuri iyi si, aho henshi hakozwe ibitaramo byo kuzirikana ubutumwa yatangaga
Mu Rwanda naho, hagiye hategurwa ibitaramo hirya no hino, ndetse biranitabirwa cyane, aho twasanze abantu batandukanye batubwira icyo uwo munsi ubabwiye cyangwa se ubasigire mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ras Gatera Emmanuel Rudasingwa
Ni umuyobozi wa ‘Mulindi Japan One Love (…)

Kuwa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2013, hirya no hino ku isi hibutswe imyaka 32 ishize ikirangirire mu njyana Reggae ‘Bob Marley’ avuye kuri iyi si, aho henshi hakozwe ibitaramo byo kuzirikana ubutumwa yatangaga

Mu Rwanda naho, hagiye hategurwa ibitaramo hirya no hino, ndetse biranitabirwa cyane, aho twasanze abantu batandukanye batubwira icyo uwo munsi ubabwiye cyangwa se ubasigire mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ras Gatera Emmanuel Rudasingwa

Ni umuyobozi wa ‘Mulindi Japan One Love Projects’ ifasha abamugaye ibakorera insimburangingo n’inyunganirangingo, ndetse akaba yikorera n’ubucuruzi butandukanye.

Yagize ati: “Umunsi nk’uyu twibukaho intare ‘Bob Marley’, nywufata nk’umunsi wo kwihesha agaciro, agaciro kagaragarira mu byo umuntu akora agamije kwiteza imbere ariko cyane cyane anubaka sosiyete arimo kuko ni nayo ibasha kumuha amanota. Kuba UmuRasta, ntaho bihuriye no kunywa ibiyobyabwenge nk’uko abantu babitekereza, ndetse n’imisatsi ibaranga si yo kamara, kuko uburasta ni ku mutima, ndetse iyi misatsi ni ukuzirikana ubuzima gakondo bwacu, kuko no mu Rwanda rwo ‘ibisage’ byabagaho.”

Yongeyeho kandi ko kur we uyu munsi ari bwo agaruka cyane ku byo amaze gukora, cyane cyane ibijyanye no gukorera insimburangingo n’inyunganirangingo abamugaye, akanazirikana ko agomba kubikora igihe cyose kuko hakiri umubare munini w’abamugaye batarabasha kuzibona.

Mc Phill Peter

Ni Umunyamakuri kuri Radio Isango Star 91.5, ndetse akaba n’umushyushyabirori.

Yagize ati: “Uyu munsi, jyewe nywufata nk’uwo kuzirikanaho umurage nyakwigendera Bob Marley yadusigiye, dore ko unashingiye ku itegeko ry’Imana risumba ayandi, aho yasabye abatuye isi yose kurangwa n’urukundo rumwe, umutima umwe ndetse n’icyerekezo kimwe (One love, One heart and One destiny).

Yakomeje asaba abantu bose kugira icyerekezo kimwe cyo gusiga isi ari nziza kurusha buri wese yayisanze, aho guhora bashaka ibintu bitera hejuru ikiremwamuntu.

Nteziryayo Patrick (Strong Voice Band)

Ni umwe mu bahanzi bagize itsinda ry’abavandimwe ‘Strong Voice Band’ rigizwe na ‘Dusabimana Hertier (Bass-Umuririmbyi)’, ‘Niyigena Pacifique (Ingoma)’, ‘Uwase Carine (Umuririmbyi wikiriza)’, babyara babo ‘Uwimana Rachel (Umuririmbyi wikiriza)’na ‘Dushimimana Valens Vava (Piano)’ rikaba ricuranga indirimbo ziri mu njyana ya Reggae, rikaba ryarabanje kwita ‘Kids’ Voice’, rigahindura izina mu rwego rwo gukuza ubutumwa batanga.

Strong Voice Band

Kuri Patrick, umunsi wo kwibuka Bob Marley umwibutsa ko ikintu cyose ari gukora agomba kugishyiraho umutima kandi akaba umuvugizi wa rubanda rwo hasi kuko nibo bakunda kurengana cyane.

Yagize ati: “Nzirikana umurage wa Bob Marley, aho icyo nkora nkikora nshishikaye kandi nkatanga ubutumwa bwo gukosora ibitagenda neza no kurenganura abarenga, ndetse no kuzirikana aho twavuye kugira ngo dutegure ejo hazabe heza.”
Kuri we, ni umunsi wo kuzirikana ko umuntu atagomba gucika intege.

Ras Kayaga Nahimana Simpenzwe Ibrahim (Maguru)

Uyu ni umuhanzi ubarizwa mu itsinda ’Holy Jah Doves’, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yakunzwe yitwa ’Maguru’, ivanga Regge n’ikinyarwanda.

Yagize ati: “Bob Marley yubatse roho yanjye cyane, kandi iyo uhuje ubutumwa bwe, ubwo muri Bibiliya na Koroan, bituma uhindura ubuzima ukumve muri wowe uranezerwe kuko byose byigisha kwakira ubuzima urimo, ugakora uharanira gutera imbere.”

Yatsindagirije ku kintu cyo kwiyakira, kuko ari byo bituma uba uwo uri we, ndetse ukamenya n’aho uhera utera intambwe igana mu rundi rwego runaka, biherekejwe no kubabarirana n’abo tugongana umunsi ku wundi.

Samputu Jean Paul

Uyu muhanzi nyarwanda mpuzamahanga, ni umwe mu bifatanyije n’abarasta kwibuka Bob Marley.

Yagize ati: “Uyu munsi nzirikana ko Bob Marley yacishaga mu ndirimbo ze ubutumwa bwubakiye ku itegeko ry’Imana risumba ayandi, itegeko ry’urukundo, mbona byonyine ari n’ikintu cyamyjyanisha mu ijuru.”

Yongeye ko n’ubwo hari abagira izindi nzira bamufatamo cyangwa bumvamo kuba umurasta, we arasaba abantu kumva ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze, kandi bwubahirirjwe isi yarangwa n’amahoro.

Carrel Thomson

Ni ushinzwe ibikorwa mu muryango witwa ‘Ernest Foundation’, akaba ari mu Rwanda mu bikorwa afatanyije n’umuhanzi Samputu.

Yagize ati: “Kuri uyu munsi, nzirikana ko ‘Bob Marley’ ndetse n’abarasta muri rusange batanga ubutumwa butuma umuntu yibohora ku mpungenge (Freedom from worries), ari cyo cyonyine gituma umuntu agira ubuzima butekanye. ”

Ras Jah Bone D

Uyu muhanzi w’umunyarwanda ubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi aho akorera muzika ye, yari yaje mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’abandi barista kwizihiza umunsi wo kwibuka nyakwigendera Bob Marley.

Kuri we, uyu munsi awufata nk’umunsi ukomeye, akaba yagize ati: “Uyu munsi ni umwe mu minsi idasanzwe, haba ku barista ndetse no ku isi hose. Ni umunsi twibukiraho intwari yaharaniye kwibohora, agaragaza uko amateka y’abirabura yagiye agorekwa. Jyewe, uyu munsi nywufata nk’umunsi w’isengesho, aho dushimira Imana kuba yaraduhaye intumwa itwereka umurongo tugenderaho, kandi nkemera ko buriya yamwishuje izi impamvu.”

Yakomeje avuga ko ari umunsi ukangurira abantu gukora cyane, no gukundana kugira ngo ubusumbane bugabanuke.

Ras 'Jah Bone D' aba yatwawe iyo ari kurimba Reggae

Robert Nesta ‘Bob’ Marley, yari umucuranzi w’injyana ya Reggae ukomoka muri Jamaica aho yavukiye tariki 6 Gashyantare 1945, yogera ku isi yose kubera ubutumwa bw’urukundo, amahoro no kubahana yririmbaga, aza gutabarukira i Miami ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ku wa 11 Gicurasi 1981, ari na wo munsi abakunzi be bahora bamwibuka buri uko umwaka utashye.

Late Bob Marley

Reba igitaramo ’Bob Marley’ yakoreye i ’Santa Barbara’ hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages