{Buri tariki ya 26 Ukwakira, hirya no hino ku isi habyinwa indirimbo "Thriller", y'icyamamare Michael Jackson, imbyino uyu mwami w'injyana ya Pop yihinduramo 'umuzimu' akabyinana n'abapfuye bazuka.}

Iyi ndirimbo ibyinwa ku isaha imwe hose ku Isi yose yabyinywe ku nshuro ya mbere no mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu, Kimihurura kuri New Papyrus.

Muri iki gitaramo, abana bato-bari mu kigero cy’imyaka 10 na 18, bari baherekejwe n’ababyeyi babo, bari bisize ibintu by’umweru bisa nk’ifu mu maso biyambitse imyenda icikaguritse babyina indirimbo za Michael Jackson batojwe n’uwitwa Amanda Emsland waturutse muri Canada.

Iri tsinda ry’abana 34 ryitwa ‘Inkondo Z’incamihigo’, bigishijwe kubyina indirimbo za Michael Jackson zirimo “Thriller” n’izindi zinyuranye zirimo iza Kinyarwanda.

Kuri uyu munsi, ku isaha ya saa tanu z’ijoro babyinanye n’isi yose imbyino za Michael Jackson, igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu banyuranye barimo n’ababyeyi babo.

Mu kiganiro na IGIHE, Amanda Emsland, washinze iri tsinda avuga ko ubusanzwe iki gikorwa cyo kubyina “Thriller” kiba kigamije ahanini kwibuka umuhanzi w’icyamamare Michael Jackson ufatwa nk’umwami w’injyana na pop, wari umuhanga cyane mu kubyina.

Anavuga kandi ko biri mu rwego rwo gushyira abana bakiri hamwe bagatozwa kubyina bakiri bato bityo bakamenya uko bashobora kuvumbura impano zabo zikabatunga.

Ati “Batangiye kumenya ko bashobora gukorera hamwe, bakubaha abarimu, bakagendera ku mategeko runaka aba yashyizweho ukizera ko ushobora guhinduka undi muntu w’ingirakamaro. Nabitangije nifuza ko abana bakumva akamaro ko kubyinana n’isi yose ku isaha imwe babyina ibintu bimwe kandi ababyeyi babyishimiye.”

Yongeraho ati “Iki gikorwa kigamije gukusanya amafaranga yo gufasha abana, natwe twagitangije bwa mbere muri Afurika mu rwego rwo kugira ngo tunasangire ibyishimo n’umunezero n’aba bana tumaranye amezi agera kuri abiri n’igice twiga kubyina izi mbyino.”

Gilbert Rutaremara, wafashije cyane Amanda gutegura izi mbyino no kuzigisha aba bana, aganira na IGIHE yavuze ko asanga barageze ku ntego bari bihaye, ati “Ukurikije uko twari twabiteguye n’uko byagenze, byagenze neza cyane, twishimira ko abana mu Rwanda batangiye kubyina thriller.”

Hakizamungu Pasteri, umwe muri aba bana babyinnye izi mbyino cyo kimwe na bagenzi be (ndetse na bamwe mu babyeyi babo) baganiriye na IGIHE bavuze ko bishimiye cyane izi mbyino bigishijwe.

Yagize ati “Ni imbyino zishimisha abantu bazireba kandi ni no mu rwego rwo kugira ngo dukorane na Michael Jackson dukore n’ibikorwa yakoze, ubu namenye kubyina kandi neza mbese ubu nanjye muri make nifuza kuzaba nka Michael Jackson mu kubyina.”

Indirimbo Thriller, igaragaramo ibijyanye n’imyemerere y’abazimu, yahimbwe na Michael Jackson mu 1982, anayitirira album. Iyi album yamuhesheje ibihembo umunani muri American Music Awards n’ibindi umunani uri Grammy Awards.

Mu Rwanda hatangijwe kubyinwa kwa “Thriller” mu gihe kuri “One Love” kuwa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo hazaba hazaba Halloween, umunsi mukuru ru wo kwibuka abapfuye bose ubusanzwe wizihizwa mu bihugu byo mu Burayi n'Amerika tariki 31 Ukwakira, aho usanga abantu baba bambaye nk'amajyini, bisize amarangi, bambaye imyenda idasanzwe yose iganisha ku rupfu.

Amwe mu mafoto y'uko byari bimeze:

Amanda Emsland watoje aba bana
Amanda Emsland watoje aba bana
Abana bari bisize ibintu bisa n'umweru banatozwa kubyina bigana Michael Jackson
Abana bari bisize ibintu bisa n'umweru banatozwa kubyina bigana Michael Jackson
Amanda Emsland ari kumwe na bamwe mu babyeyi b'abana
Amanda Emsland ari kumwe na bamwe mu babyeyi b'abana

Indirimbo Thriller ya Michael Jackson:

E-mail: {[email protected]}