00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS III: Uburyo bwo gutora bwarahindutse

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 16 May 2013 saa 12:34
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatatu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye, kuri iyi nshuro uburyo bwo gutora butandukanye n’andi marushanwa abiri yaribanjirije. Kuri ubu Sim Card imwe umuntu azajya ayitoresha inshuro zose ashaka k’umunsi, mu gihe andi marushanwa yabanje umuntu yatoreshaga Sim Card inshuro imwe k’umunsi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Mushyoma Joseph uhagarariye East African Promotors “EAP”, yagize ati: “ Impamvu kuri iyi nshuro Sim Card yemerewe gutora inshuro umuntu ashakiye, ni (…)

Ku nshuro ya gatatu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye, kuri iyi nshuro uburyo bwo gutora butandukanye n’andi marushanwa abiri yaribanjirije. Kuri ubu Sim Card imwe umuntu azajya ayitoresha inshuro zose ashaka k’umunsi, mu gihe andi marushanwa yabanje umuntu yatoreshaga Sim Card inshuro imwe k’umunsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Mushyoma Joseph uhagarariye East African Promotors “EAP”, yagize ati: “ Impamvu kuri iyi nshuro Sim Card yemerewe gutora inshuro umuntu ashakiye, ni uko ino nshuro hajemo abakemurampaka “ Judges”, akaba ariyo mpamvu duha amahirwe abantu bose yo kuba batora uko bashaka bitewe ni uko bakunda umuhanzi, kuko harimo n’akanama nkemurampaka kandi ari ko gafite uruhare runini cyane mu gutambuka k’umuhanzi.”

Uko amajwi azakurikizwa, abakemurampaka bafite ububasha bugera kuri 70%, bazatanga amanota bakurikije uburyo umuhanzi yishimiwe n’abafana, bongere kureba ubuhanga n’imiririmbire umuhanzi yagaragaje, ndetse n’uburyo umuhanzi azigaragaza ku rubyiniro. Naho 30% ni uruhare rw’abakunzi b’abahanzi.

Igitaramo cya kabiri cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, kizabera Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages