Umukobwa w’imyaka 20 witwa Diane Umutesi, wari wambaye nomero 6 niwe watorewe kuba Nyampinga w’Ishuri Rikuru rya Kigali ry’Icungamutungo (KIM) 2012 ku manota 81%.
Umutesi yavuze ko akimara gutorwa ateganya gushinga ahantu abanyeshuri muri rusange bazajya bagaragariza impano zabo bakarushaho gutinyuka.
Yungirijwe na Uwera Octavienne w’imyaka 20, wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga (wari wambaye nomero 7), wagize amanota 69.8%.
Igisonga cya kabiri cya Nyampinga yabaye Dusabe Miamuna, w’imyaka 23, wari wambaye nomero 10, wagize amanota 62%.
Mu bahungu, uwabaye Rudasumbwa ni Yves Muvunyi, w’imyaka 21, wari wambaye nomero 12. Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa yabaye Frank Rurasira, w’imyaka 23, wari wambaye nomero 5, wagize amanota 65%.
Igisonga cya kabiri cya Rudasumbwa yabaye Yannick Butoyi, w’imyaka 23, wari wambaye nomero 8, wagize amanota 62%.
Hahembwe kandi umukobwa n’umuhungu babanye neza na bagenzi babo mu gihe cyo kwitegura; aba bakaba babaye Diane Mutesi na Yannick Butoyi.
Hanahembwe umukobwa n’umuhungu bazi kwifotoza batowe hifashishijwe amajwi y’abakunzwe cyane binyuze kuri Internet; ari bo Grace Mutesi na Yves Muvunyi.
Nyampinga na Rudasumbwa bahembwe buruse (kwishyurirwa) y’umwaka wose muri KIM, amafaranga ibihumbi 200 (buri wese), gufata amafunguro umwaka wose muri Horizon Gaden mu Mujyi wa Kigali, ibikoresho by’isuku by’amezi atandatu bizatangwa na Sulfo Rwanda Industries.
Umutesi wabaye nyampinga wa KIM 2012, aganira na IGIHE, yavuze ko yari yiyizeye kandi ko yiteze gukoresha umwanya ahawe agatinyura bagenzi be.
Yagize ati:"Nishimye cyane, navuga ko nari nifitiye icyizere. Ngiye gushinga ahantu h’umuco buri wese agaragarizamo impano ye.”
Makuza Lauren, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere no kumenyekanisha umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, yashimiye cyane abateguye iki gikorwa avuga ko ari cyo cya mbere abonye kigenze neza kurusha ibindi.
Yanenze ariko ko hakoreshejwe amasaha menshi, arenga 5 mu gihe ku rwego mpuzamahanga ibirori nk’ibi yavuze ko bitajya birenza amasaha 2.
Uretse Umutesi, abahataniraga umwanya wa nyampinga bagaragaje ko bafite ikibazo gikomeye mu ndimi, aho bamwe banifuje kwisobanura mu Kinyarwanda, abandi basabwa kuvuga mu Kinyarwanda nibura ngo babashe gusobanura ibyo bananiwe kuvuga mu cyongereza n’igifaransa.
IGIHE irateganya kugirana ikiganiro kirambuye na Nyampinga KIM 2012 mu minsi ya vuba.


















TANGA IGITEKEREZO