Umukobwa, w’imyaka 20 witwa Bukiza Ange Pascale yatorewe (ku manota 73,4%) kuba nyampinga wa Kaminuza ya Umutara Polytechnic ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2012 i Nyagatare.
Mu ijambo rye, Bukiza watorewe kuba nyampinga yavuze ko ateganya guhita ashinga ihuriro ry’abakobwa bafasha abana b’abakobwa bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kubura ubuvugizi.
Yagize ati: ”Ndumva nzahita nshinga Koperative tukavuganira abana b’abakobwa babura amikoro yo kwiga ndetse tugafasha n’abahura n’ibibazo”.
Bukiza avuga kandi ko ashimira byimazeyo nyina umubyara ahamya ko anamurusha uburanga, akaba ari nawe yakuyeho igitekerezo cyo kujya mu marushanwa y’ubwiza. Yagize ati:"Ndashimira cyane Mama wanjye, ndamukunda cyane, icyubahiro kuri we".
Muri iyi mihango kandi hatowe n’umusore w’ubushongore ari we Egide Tuyishime (ku manota 61%). Afite imyaka 23, akaba yiga mu mwaka wa Gatatu w’Ikoranabuhanga.
Aba bombi bahembwe amafaranga 80.000 y’u Rwanda yiyongera ku bindi bihembo byatanzwe n’abaterankunga barrimo Sulfo, amaresitora, abatunganya imisatsi n’abandi.
Bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo baganiriye na IGIHE.com bavuze ko bishimiye abatowe kandi bavuga ko nta marangamutima babonyemo. Hafashimana, w’imyaka 25 yagize uti:”Uwo batoye niwe wari ubikwiye. Aravuga adategwa, kugenda aragenda neza, kandi afite igihagararo kimubereye.
Esperance Iradukunda w’imyaka 22, wiga mu mwaka wa 3 w’Ikoranabuhanga, yagize ati:”Ntacyo bitwaye, abatowe bari babikwiye”.
Dore amafoto (Prince P.) :


















TANGA IGITEKEREZO