Ubwo umuhanzi Kidum yaririmbiraga abafana be mu mpera z’iyi weekend, muri Cadillac night Club, abantu bari uruvunganzoka.
Kidum waririmbye mu gihe kingana n’amasaha agera kuri atatu, yacurangiye abafana be zimwe mu ndirimbo ze za kera nka Ku Mushaha, Duza Ibiganza, Yaramenje, n’izindi nshya nka Number Moja, Kipenda Roho, Mapenzi n’izindi ziri gucurangwa henshi muri Afurika y’I Burasirazuba. Izi ndirimbo yaziririmbaga azivanga n’izindi ndirimbo nyafurika zitandukanye.
Kidum, waririmbye akageza aho yuzura ibyuye, yashyigikiwe n’abahanzi bandi nka Rafiki, Tom Close, Masamba Intore, Jean Paul Samputu na Christian Rwirangira (wagaragaye mu marushanwa ya Tusker Project Fame 3).
Nyuma y’iki gitaramo, Ahmed Pacifique, umujyanama we, yabwiye IGIHE ko Kidum yari yaje yiteguye gushimisha Abanyarwanda bamufana. Ahmed avuga kandi ko kimwe mu byashimishije abakunzi be ari uko yavangavanze indirimbo ze n’izindi zagiye zikundwa muri Afurika y’I Burasirazuba.
Ahmed yagize ati : ”Byagenze neza ijana ku ijana. Abantu bose yagerageje kubasaranganya abaha indirimbo zose bakunda, zaba iza kera n’iza vuba.”
Mbabazi, uri mu kigero cy’imyaka 25, aganira na IGIHE, we yavuze ko yaje muri iki gitaramo kuko akunda umuhanzi uririmba Live. Yagize ati : ”Cyari cyiza cyane, uzi ko bishyuje ibihumbi 10 ariko hari huzuye bigeza aho abantu babuzwa uko binjira. Kubera ko yari live, nkunda Kidumu kuko ari umuhanga mu kuririmba Live, simba nshaka Playback, niyo mpamvu naje kumureba.”
Cobra, umuyobozi wa New Cadillac, aho uyu muhanzi Kidum yaririmbiye we yabwiye IGIHE ko ari gahunda nshya batangije zo gukora ibitaramo biruhura abantu kandi bikozwe n’abahanzi b’abahanga. Avuga kandi ko batangije ibitaramo bya Live bizajya biba buri wa Kane, kuri Cadillac guhera saa moya z’umugoroba.
Iki gitaramo Kidum yagikoze avuye mu muhango wo kwita izina wabereye mu Kinigi mu Karer ka Musanze. Nyuma yo kuva mu Rwanda, Kidum yerekeje mu Burundi, aho avuka nuko akomereza urugendo rwe muri Kenya. Nava muri Kenya azahita yerekeza mu Buholandi aho azitabira iserukiramuco yatumiwemo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS II : Ubuyobozi bwa EAP na BRALIRWA bwishimiye ko roadshow ya mbere yagenze neza cyane
16.05.2013 |
|
PGGSS III : Uburyo bwo gutora bwarahindutse
16.05.2013 |
|
Lil G yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo
14.05.2013 |
|
Icyo abantu batandukanye bavuga ku munsi wo kwibuka ‘Bob Marley’
13.05.2013 |
|
Abanyeshuri bagaragaje ko bafite impano zishobora kuzababera umwuga
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |