00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cadillac yari yakubise yuzuye mu gitaramo cya Kidum

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 June 2012 saa 08:58
Yasuwe :

Ubwo umuhanzi Kidum yaririmbiraga abafana be mu mpera z’iyi weekend, muri Cadillac night Club, abantu bari uruvunganzoka.
Kidum waririmbye mu gihe kingana n’amasaha agera kuri atatu, yacurangiye abafana be zimwe mu ndirimbo ze za kera nka Ku Mushaha, Duza Ibiganza, Yaramenje, n’izindi nshya nka Number Moja, Kipenda Roho, Mapenzi n’izindi ziri gucurangwa henshi muri Afurika y’I Burasirazuba. Izi ndirimbo yaziririmbaga azivanga n’izindi ndirimbo nyafurika zitandukanye.
Kidum, waririmbye (…)

Kidum, waririmbye akageza aho yuzura ibyuye, yashyigikiwe n’abahanzi bandi nka Rafiki, Tom Close, Masamba Intore, Jean Paul Samputu na Christian Rwirangira (wagaragaye mu marushanwa ya Tusker Project Fame 3).

Nyuma y’iki gitaramo, Ahmed Pacifique, umujyanama we, yabwiye IGIHE ko Kidum yari yaje yiteguye gushimisha Abanyarwanda bamufana. Ahmed avuga kandi ko kimwe mu byashimishije abakunzi be ari uko yavangavanze indirimbo ze n’izindi zagiye zikundwa muri Afurika y’I Burasirazuba.

Ahmed yagize ati: ”Byagenze neza ijana ku ijana. Abantu bose yagerageje kubasaranganya abaha indirimbo zose bakunda, zaba iza kera n’iza vuba.”

Mbabazi, uri mu kigero cy’imyaka 25, aganira na IGIHE, we yavuze ko yaje muri iki gitaramo kuko akunda umuhanzi uririmba Live. Yagize ati: ”Cyari cyiza cyane, uzi ko bishyuje ibihumbi 10 ariko hari huzuye bigeza aho abantu babuzwa uko binjira. Kubera ko yari live, nkunda Kidumu kuko ari umuhanga mu kuririmba Live, simba nshaka Playback, niyo mpamvu naje kumureba.”

Cobra, umuyobozi wa New Cadillac, aho uyu muhanzi Kidum yaririmbiye we yabwiye IGIHE ko ari gahunda nshya batangije zo gukora ibitaramo biruhura abantu kandi bikozwe n’abahanzi b’abahanga. Avuga kandi ko batangije ibitaramo bya Live bizajya biba buri wa Kane, kuri Cadillac guhera saa moya z’umugoroba.

Iki gitaramo Kidum yagikoze avuye mu muhango wo kwita izina wabereye mu Kinigi mu Karer ka Musanze. Nyuma yo kuva mu Rwanda, Kidum yerekeje mu Burundi, aho avuka nuko akomereza urugendo rwe muri Kenya. Nava muri Kenya azahita yerekeza mu Buholandi aho azitabira iserukiramuco yatumiwemo.

Kidum ari kumwe na Jean Paul Samputu n'Intore Masamba basusurutsa abakunzi ba muzika y'umwimerere muri New Cadillac Night Club
Ubwo Kidum yaririmbanaga n'Intore Masamba indirimbo bise Wapi Ye...

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages