Minisitiri w’umuco na Siporo, Mitali Protais, yatangaje ibisabwa ku mukobwa wifuza gutorerwa kuba nyampinga w’u Rwanda 2012. Yatangaje kandi uko gahunda yo gutora nyampinga w’u Rwanda 2012 iteye.
Ibisabwa ni:
- 1. Kuba umukobwa ari umunyarwandakazi
- 2. Kuba afite hagari y’imyaka 18 na 24
- 3. Kuba ari ingaragu, atarashatse cyangwa atarabyaye kandi adatwite.
- 4. Kuba afite amashuri atandatu yisumbuye
- 5. Kuba azi ikinyarwanda n’urundi rurimi mpuzamahanga nibura rumwe; icyongereza cyangwa igifaransa.
- 6. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire, kuba ntacyo ubutabera bumukurikiranyeho.
- 7. Kuba yiyemeza ko nyuma yo gutorwa yamara amezi 12 ari mu Rwanda, ari ho atuye. Ku buryo agaragara mu bikorwa bitandukanye yakenerwamo, n’iyo yaba ajya mu ngendo ariko atuye mu Rwanda.
Aho amarushanwa azabera n’amatariki azaberaho:
- 1. Huye mu Ntara y’Amajyepfo ni Tariki ya 14 Nyakanga 2012
- 2. Rubavu mu Ntara y’I Burengerazuba ni Tariki ya 21 Nyakanga 2012
- 3. Rwamagana mu Ntara y’I Burasirazuba ni Tariki ya 28 Nyakanga 2012
- 4. Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ni Tariki ya 04 Kanama 2012
- 5. Kigali mu Mujyi wa Kigali ni kuwa 12 Kanama 2012
- 6. Final I Kigali ni Tariki 1 Nzeri 2012
Dore uko wajya mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012
Mu nama n’abanyamakuru ndetse n’abaterankunga yabereye i Remera ku Cyicaro cya Minisiteri y’Umuco na Siporo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga, Minisitiri Mitali yavuze ko impamvu yatumye iki gikorwa gitinda ari uko hari hagishakwa inkunga yacyo. Havuzwe ko iki gikorwa cyateguwe n’amafaranga arenga miliyoni 58,5 z’amanyarwanda zishobora kurenga kuko hari ibitarabarwa neza.
Minisitiri Mitali yagarutse ku gusobanura ko Nyampinga agomba kuba ishusho n’indorerwamo y’u Rwanda.
Yagize ati:”Ibijyanye no gutoranya nyampinga ntibigarukira ku kureba umukobwa mwiza gusa bireba n’igihugu. Binajyana no kuba asobanutse mu mutwe asobanukiwe gahunda z’igihugu, afite ubumenyi rusange agaragaza koko ko ari umuntu waserukira igihugu, agomba kuba arangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.”
Minisitiri Mitali yasabye ababyeyi gushyigikira abana bifuza kuzaya muri aya marushanwa, avuga ko kuba nyampinga bitararura abakobwa ahubwo bibafasha.
Ku bijyanye n’uko nyampinga Grace Bahati, watowe mu 2009, ari nawe uheruka gutorerwa uwo mwanya, byavuzwe ko yaba atwite aho ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Washington DC ku mpamvu z’amasomo, Minisitiri Mitari yasobanuye ko ayo makuru batayazi neza ku buryo batayahamya. Gusa avuga ko biramutse ari byo byaba bigayitse.
Yongeyeho kandi ko Bahati yari yaravuye ku mwanya wa nyampinga Rwanda kuko yari yaratorewe umwaka umwe gusa.
Mitali yagize ati:”Ibyo twe ntitubizi tubyumva nk’uko nawe wabyumvise, ibyo ni ibijyanye n’imibereho ye bwite. Ubundi ikamba ry’ubu miss rimara umwaka n’ubwo hatabayeho abandi nyuma ntabwo yari miss ntabwo yabaye miss 2010 na 2011. Uko yaba yaritwaye n’ubwo tutabishyigikiye (nabyo biragayitse) ariko nagira ngo nsobanure ko atari we ugifite iryo kamba yego ntawe yarihaye ariko iryo kamba ryagombaga kuba ryararangiye uwo mwaka. Niba harabayeho gukererwa ariko niko bimeze.”
Aya murushanwa yateguwe hifashishijwe abafatanyabikorwa batandukanye harimo RDB, BRALIRWA, BRD, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (National University of Rwanda), NAEB, National Youth Council, Itorero Mashirika Performance Arts n’abandi.
Ushaka kwiyandikisha Online, wasura urubuga rwa Missrwanda2012.com



















TANGA IGITEKEREZO