Imyiyerekano y’umuco w’Abashinwa yageze i Kigali PRINT VISITS : 15408 COMMENTS: 4 

Imyiyerekano y’umuco w’Abashinwa yageze i Kigali


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 08:44' na Olivier MUHIRWA

Mu ntangiriro za buri mwaka, abaturage b’igihugu cy’u Bushinwa bafata igihe kitari gito bakizihiza irangira ry’umwaka, ari byo bita ’Chinese Spring Festival’.

Muri iki gihe, abashinwa baba ababa mu gihugu baba n’ababa mu mahanga bakora ibikorwa bitandukanye birimo imikino n’imyidagaduro iranga umuco wabo.

Mu gihugu cy’u Rwanda, kimwe no mu yandi mahanga, hari Abashinwa bakora imirimo itandukanye, nabo bafata umwanya bakishimira itangira ry’umwaka.

Ni muri urwo rwego Ishuri ryigisha ururimi n’umuco w’u Bushinwa rikorera mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali, CIKIE (Confucius Institute at Kigali Institute of Education) ryatumiye itorero ndangamuco rya Kaminuza ya Chongqing (Chongqing Normal University) yo mu Bushinwa kuza kwizihiriza ibyo birori mu Rwanda.

Aba banyeshuri baba bari mu Rwanda guhera tariki ya 22Gashyantare 2012, bazakorera igitaramo muri KIE ku wa gatanu tariki 24/02/2012, aho bazafatanya n’itorero ry’iri shuri gususurutsa abazitabira igitaramo.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa CIKIE ku rwego rw’u Rwanda, Dr Beatrice YANZIGIYE, ngo kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu kuko hatagamijwe inyungu z’amafaranga, ahubwo ngo ni mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, dore ko ibitaramo nk’ibi bigira uruhare mu gusabana ku babyitabira baturuka mu bihugu byombi.

Ikindi ngo gushimangira uyu mubano bigaragazwa n’amasomo atangwa muri iri shuri, aho ababyifuza biga ururimi n’umuco w’u Bushinwa, ndetse ngo hari na gahunda yo kwigisha ibijyanye n’umukino wa Kungfu. Mu mishinga miremire, CIKIE iri gutegura inkoranyamagambo (dictionary) y’ururimi rw’Igishinwa n’Ikinyarwanda, ibi bikazarushaho korohereza abifuza kwiga uru rurimi.

CIKIE yatangiye mu mwaka wa 2009, itanga amasomo ku rurimi n’umuco w’u Bushinwa ku cyicaro cyayo muri KIE, ndetse hari n’amasomo yagiye atangwa hirya no hino mu bigo by’amashuri makuru n’ayisumbuye nka Riviera High School, Ishuri Rikuru rya Byumba, n’ahandi.

Kuri ubu kandi Abashinwa banafunguye ishami mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru. Kugeza ubu abamaze kurangiza baragera kuri 288, naho abandi 241 barakurikira amasomo.

Bidatinze, ururimi rw’Igishinwa n’imikino y’ubwirinzi birinjizwa mu masomo atangwa mu Ishuri Rikuru nderabarezi rya Kigali KIE.

Foto : chinese-culture.net na kaleidoscope.cultural-china

IBITEKEREZO
abashinwa baje za mbwa se noneho akazo ntigashobotse, imanza noneho se zabarya imbwa z'abandi zizaciribwa hehe ahaaa ni danger kuboroye imbwa
23.02.2012 saa 04:28
mzeeh
Ukwo nikwabazungu begereza africa bukebuke ndabona bagiye kutwivuga nanone tugasubira mukoroni, ariko bo kazima babanza gutanga bazapfuma babyiriha nyuma mwagaciyemwo da !!!!!!
22.02.2012 saa 07:33
schem
abashinwa si abantu urabona ukuntu basimbuka wagirango ni nkende pe ?
22.02.2012 saa 07:09
######
Naba n'aba ! Ubu nibwo buryo bwiza bwo gukoroniza hanyuma civiliser, abashinwa ndabemera bakoresha ibikorwa si imvugo y'igitugu nk'ibindi bihangage ndetse nzaba mpari !
22.02.2012 saa 02:11
Rambadina

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!