00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda ‘Sick City Entertainment’ mu gitaramo cyo kubyina

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 2 January 2013 saa 08:36
Yasuwe :

Itsinda ribyina ryo mu mujyi wa Kigali ryitwa ‘Sick City Entertainment’ ryateguye igitaramo cyo kubyina cyitwa ‘Nit’s all about dance’ kizabera ku Kacyiru kuri Ishyo Arts Center ku itariki ya kabiri Mutarama 2013 guhera saa moya z’umugoroba.
Intwali Christian, umwe mu bateguye iki gitaramo, avuga ko bagiteguye kugira ngo bateze imbere umuco wo kubyina no gukangurira urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge.
Ntwari asobanura ko urubyiruko rugize iri tsinda rwifuza kugaragaza impano (…)

Itsinda ribyina ryo mu mujyi wa Kigali ryitwa ‘Sick City Entertainment’ ryateguye igitaramo cyo kubyina cyitwa ‘Nit’s all about dance’ kizabera ku Kacyiru kuri Ishyo Arts Center ku itariki ya kabiri Mutarama 2013 guhera saa moya z’umugoroba.

Intwali Christian, umwe mu bateguye iki gitaramo, avuga ko bagiteguye kugira ngo bateze imbere umuco wo kubyina no gukangurira urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge.

Bamwe mu bagize itsinda rya Sick City Entertainment

Ntwari asobanura ko urubyiruko rugize iri tsinda rwifuza kugaragaza impano yarwo yo kubyina bakanerekana aho ubu kubyina bigeze mu Rwanda.

Muri iki gitaramo hazaba harimo no kuririmba, kwerekana imideli, kwerekana amafilimi (documentaires) no kwibwirana ku bazacyitabira.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages