Umuhanzi Kidum azataramira Abanyakigali mu gitaramo azakorera muri Cadillac, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2012, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’). Muri iki gitaramo, uyu muhanzi Kidum, uvuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bitaramo, azaririmba indirimbo ze nyinshi zagiye zikundwa ku buryo bwa Live. Azaba ari kumwe na Band ye.
Muri iki gitaramo kizacurangamo Kidum, hazaririmba n’abandi bahanzi nka Rafiki na Tom Close, abahanzi bazaririmbana. Muri iki gitaramo kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 Rwf) n’ibihumbi icumi (10.000 Rwf).
Amajwi azaba atunganye ku buryo bwo hejuru. Icyo kurya n’icyo kunywa bizaba bihari kuri buri wese uko abyifuza.
Uretse iki gitaramo, Kiboko Night Club yo muri Cadillac, iba ifite abahanzi baririmba ku buryo bwa Live, ari bo Lion Imanzi na Mighty Popo muri Reggae Music buri wa Kane wa buri Cyumweru.
Hari kandi na Restaurant itanga amafunguro ku bayifuza ya Mama Africa Reataurant.
Ntimuzacikwe !
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS II : Ubuyobozi bwa EAP na BRALIRWA bwishimiye ko roadshow ya mbere yagenze neza cyane
16.05.2013 |
|
PGGSS III : Uburyo bwo gutora bwarahindutse
16.05.2013 |
|
Lil G yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo
14.05.2013 |
|
Icyo abantu batandukanye bavuga ku munsi wo kwibuka ‘Bob Marley’
13.05.2013 |
|
Abanyeshuri bagaragaje ko bafite impano zishobora kuzababera umwuga
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |