Mu gutoranya abakobwa 3 bazahagararira Umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012, Giraso Joe Christa, nyampinga wa KIST 2011 yegukanye umwanya wa Miss Kigali 2012, muri Serena Hotel i Kigali kuri uyu wa 12 Kanama 2012.
Giraso uba mu Karere ka Nyarugenge afite imyaka 20 (hafi 21). Yiga mu mwaka wa kane mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ishami ry’ubugeni (Architecture).
Yakurikiwe na Johali Nsengiyumva (10), w’imyaka 19, urangije amashuri yisumbuye i Shyogwe mu ishami rya MPG (Mathematics Physics and Geography) uba mu Karere ka Gasabo watorewe kuba igisonga cya mbere. Uwabaye igisonga cya kabiri ni Vanesa Ingabire, w’imyaka 18, wiga mu mwaka wa gatandatu (S.6) mu ishami rya Computer Sciences and Management kuri APACE waje uba mu karere ka Nyarugenge.
Aba batatu ni ukuvuga Giraso Joe Christa, Johali Nsengiyumva, Vanesa Igabe nibo bazahagararira umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012. Bahembwe buri wese amadorali ijana (amafanranga angana n’ibihumbi 65 y’u Rwanda), ikoresho by’isuku bahawe na Simba Super Market n’ibindi.
Giraso aganira na IGIHE yavuze ko kuba yari asanzwe ari Miss byamutinyuye bigatuma yitwara neza muri iri rushanwa kugeza ubwo atsinze. Yagize ati ”Kuri njyewe nta bwoba nari mfite byamfashisje cyane kuko byamfashije kwigaragaza ntafite ubwoba.”
Mukandekezi Julienne, nyina wa Giraso nawe wari witabiriye ibi birori, yasabye ababyeyi kureka abana bakajya bagaragaza impano zabo. Yavuze ko umwana we ari bucura mu bana be bane.
Mu ijambo rye, Steven Karangwa, umuyobozi w’ubutegetsi mu Mujyi wa Kigali (ari nawe wari umushyitsi mukuru wanafunguye ibi birori) yasabye ko uwahagararira umujyi wa Kigali yazegukana umwanya wa Miss Rwanda. Yagize ati ”Miss Rwanda abonetse mu Mujyi wa Kigali birashimishije kurushaho. Turabashishikariza ko Miss Rwanda agomba kuva i Kigali.”
Abakobwa 14 bari bitabiriye iri rushanwa na nomero bari bambaye ni Nicole Twagira Beningabire (1), Vanessa Igabe (2), Leticia Muhimakazi (4), Giraso Joe Christa (5), Cynthia Umurerwa (6), Chantal Ujeneza (7), Umurisa Ralisa (8), Odette Ntambara (9), Johali Nsengiyumva (10), Jelly Urujeni (11), Noelly Umutesi (12), Leatitia Umureze (13), Rachel Uwineza (15), Claire Mushimiyimana (16).
Umususurutsabirori yari Anitha Pendo, umunyamakuru kuri Radio One akaba na Dj w’umukobwa mu Rwanda. Abahanzi bari muri iki gitaramo ni Kigali Live Music Band ikorera i Nyamirambo hamwe na Bruce Melodie, Uncle Austin na Fireman. Amarushanwa ya Miss Rwanda 2012 ategurwa na Minisiteri y’Umuco na Siporo ku bufatanye n’itorero Mashirika.
Guhera tariki ya 15 Kanama 2012, aba bakobwa 3 batsinze bazahura n’abo mu Ntara enye, nuko bose hamwe uko ari 15 bazajyanwe hamwe (The Boot Camp) mu gihe cy’iminsi 15 bigishwe ibijyanye n’umuco, kwiyerekana no gusubiza neza. Ku itariki ya 1 Nzeri nibwo mu Rwanda hazatorwa umukobwa uhiga abandi akambikwa ikamba rya Miss Rwanda.
Umwanya wa Miss Rwanda uheruka gutorerwa Grace Bahati mu 2009. Kuva ubwo kugeza ubu nta wari waratorewe gusimbura uyu Bahati kuko hari harabuze abaterankunga nk’uko Minisiteri y’Umuco yabitangaje.
Reba amwe mu mafoto y’uko igitaramo n’andi atandukanye:
Foto: Alain P. Kanyarwanda & Irakoze Richard & KIST



















TANGA IGITEKEREZO