Miss Umutesi Aurore azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi


Yanditswe kuya 10-09-2012 - Saa 09:38' na Teddy Kamanzi

Bwa mbere mu mateka Nyampinga w’u Rwanda, agiye guhagararira igihugu cye mu marushanwa ya Nyampinga w’isi azaba mu kwezi kwa Nyakanga 2013.

Amakuru dukesha The Rwanda Focus avuga ko uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa ari Miss Umutesi Kayibanda Aurore uherutse kwegukana ikamba kuri tariki ya 1 Nzeri uyu mwaka.

Aya marushanwa ya Nyampinga w’isi 2013 azaba abaye ku nshuro ya 63 akazabera mu mujyi wa Jakarta mu gihugu cya Indonesia, akazitabiramo abakobwa bakunze kuba bayarimo bakanegukana imyanya ya mbere baturuka mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubuhinde, Mexique cyangwa Venezuela.

Uretse Nyampinga wo muri Nigeria Agbani Daregi watwaye ikamba ry’umukobwa mwiza ku mugabane w’Afurika muri 2001 mu marushanwa ya Nyampinga w’isi ndetse akanegukana umwanya wa mbere n’undi wo muri Angola bageze witwa Leila Lopes wabaye Miss Universe nta wundi wigeze ahagera.

Igihe cyari kigeze, Afurika yerekane ko atari umugabane uhoramo ibibazo n’indwara ahubwo ufite abakobwa beza bafite n’ubwenge ni muri urwo rwego Nyampinga w’u Rwanda yahisemo kuzajya guhatanira ikamba ry’umukobwa myiza ku isi.

Umushoramari w’Umunyarwanda uba muri Canada, Sabimana Pierre yavuze ko iki ari cyo gihe cyiza cyo kwereka amahanga ko n’ubwo mu Rwanda habaye Genocide yakorewe abatutsi ntabwo rugomba gusigazwa inyuma n’amateka kuko iyo bumvise u Rwanda bumva ko ari igihugu gihoramo intambara ariko ubu nibumva ko hari umuntu wavuye mu Rwanda bazibaza uburyo yatinyutse.

Makuza Lauren ushinzwe iterambere ry’umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) yavuze ko Umutesi Aurore atangiye neza ko atari nka Miss Rwanda 2009 Bahati Grace wamaze gutorwa agahita azimira akaba ataranageze ku rwego rwo hejuru.

Yongeye kwibutsa ko iki gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda cyari gifite intego igira iti "Ubwiza bufite intego" kizaba ngarukamwaka, atari gusa ku rwego rw’igihugu ahubwo no ku rwego rw’intara.

IBITEKEREZO
Ni abanze yige indimi kuko hariya muri miss monde nta mikino ntabwo ari isura gusa ujyana, agomba kumenya gusubiza nka ba Deborah cyangwa Fidelis
Musubize12.09.2012 saa 08:52
boni
courage aurore
21.09.2012 saa 01:13
nadine
Congs go to Aurore
Musubize11.09.2012 saa 04:18
Cyntia
abanze ajye kwiga icyongereza. hariya hakora ubwenge ntamukekaho kugeza ubu.
Musubize10.09.2012 saa 14:37
sor
@ Igihe :"Uretse Nyampinga wo muri Nigeria Agbani Daregi watwaye ikamba ry’umukobwa mwiza ku mugabane w’Afurika muri 2001 ari we wageze mu marushanwa ya Nyampinga w’isi ndetse akanegukana umwanya wa mbere nta wundi wigeze ahagera." Rwose muratubeshye, hari Miss Angola na we wabaye Miss w' Isi.
Musubize10.09.2012 saa 12:51
Mambo
Good luck to u, Aurore. I wish you will be able to show that the cover may match the content Al the best Ndakwifuriza gushobozwa n'Imana ngo witware neza mu buzima bwa buri munsi
Musubize10.09.2012 saa 12:36
Iyakare
uwatwaye iryo kamba muli Afrique we nuwo mu Nigerian aliko abageze muli ayo marushanwa ba banyafrica bo ni benshi ndetse mumarushanwa ya 2012, among the top 7 there was a Miss South Sudan, Atong Demanch, won the Miss World Top Model 2012 title.
Musubize10.09.2012 saa 10:20
kanyemera
Yego di ibi birashimishije rwose. Imana se yamufashije bigacamo. hehe n'ubukene !
Musubize10.09.2012 saa 10:08
Mimi
thx alot Aurole, ariko uwo mwana w,ibumoso udefirije arakurya kuri housing
Musubize10.09.2012 saa 10:07
mup esd
Oya reka reka,aramurya se hehe ? Wivanga amadossier !
11.09.2012 saa 00:31
bibi
rata aramurya
13.09.2012 saa 04:24
ange

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!