Umuhanzi w’Umugande Joseph Mayanja “Dr. Chameleon” biteganyijwe ko azasesekara mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu Tariki 18 Nyakanga 2012 saa tanu n’igice z’ijoro, azaba aje gutaramira Abanyarwanda mu bitaramo bibiri byiswe “Kesha ! Festival” byo ku ya 21 n’iya 22 Nyakanga uyu mwaka.
Ibi ni ibyatangarijwe abanyamakuru mu kiganiro bagiranye na Binamungu Ever, Umuyobozi wa sosiyete Next Entetainment yatumiye Dr Chameleon muri ibi bitaramo.
Nk’uko Binamungu yabitangarije IGIHE mu kiganiro cyihariye, Chameleon azazanwa n’indege ya Rwandair, azaba ari kumwe na band ye y’abantu bagera kuri 15 izamufasha gucuranga indirimbo ze mu buryo bw’umwimerere.
Muri izo ndirimbo azacurangira abanyarwanda mu buryo bw’umwimerere harimo n’iyitwa “Valu Valu” aherutse gusohora ikaba ikunzwe na benshi kubera ubuhanga ikoranye.
Uyu muhanzi w’igihangange mu karere ndetse no muri Afurika si ubwa mbere ataramiye Abanyarwanda, kuri iyi nshuro ngo azabataramira birenze nk’uko abyivugira, dore ko n’ibyo bitaramo bizageza mu rukerera nk’uko izina ryabyo “Kesha ! Festival” ribivuga.
“Kesha ! Festival” yateguwe mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ibyo bitaramo byayo bibiri bizabera ahantu hatandukanye ari ho : kuri Stade amahoro ku ya 21 Nyakanga na hotel Serena ku ya 22 Nyakanga.
Muri ibyo bitaramo byombi bizakesha, abazabyitabira bazanasusurutswa n’aba Djs batandukanye (Djs’ battles) barimo Dj Bisoso, Dj karim, Dj Didier n’abandi. Kwinjira bizaba ari ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2 000 Frws) mu myanya isanzwe n’ibihumbi bitanu (5 000 Frws) mu myanya y’icyubahiro (V.I.P).
Naho mu cyo ku munsi uzakurikira, kwinjira bizaba ari 10 0000 Frws mu myanya y’icyubahiro na 5 000 Frws ahandi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS III : Udushya 10 twaranze Roadshow yabereye i Nyamagabe
20.05.2013 |
|
Ndakumbura Concert
20.05.2013 |
|
PGGSS II : Ubuyobozi bwa EAP na BRALIRWA bwishimiye ko roadshow ya mbere yagenze neza cyane
16.05.2013 |
|
PGGSS III : Uburyo bwo gutora bwarahindutse
16.05.2013 |
|
Lil G yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |