Umuhanzi Chameleon azasesekara I Kanombe kuri uyu wa Gatatu


Yanditswe kuya 16-07-2012 - Saa 16:50' na Ally Muhawe

Umuhanzi w’Umugande Joseph Mayanja “Dr. Chameleon” biteganyijwe ko azasesekara mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu Tariki 18 Nyakanga 2012 saa tanu n’igice z’ijoro, azaba aje gutaramira Abanyarwanda mu bitaramo bibiri byiswe “Kesha ! Festival” byo ku ya 21 n’iya 22 Nyakanga uyu mwaka.

Ibi ni ibyatangarijwe abanyamakuru mu kiganiro bagiranye na Binamungu Ever, Umuyobozi wa sosiyete Next Entetainment yatumiye Dr Chameleon muri ibi bitaramo.

Nk’uko Binamungu yabitangarije IGIHE mu kiganiro cyihariye, Chameleon azazanwa n’indege ya Rwandair, azaba ari kumwe na band ye y’abantu bagera kuri 15 izamufasha gucuranga indirimbo ze mu buryo bw’umwimerere.

Muri izo ndirimbo azacurangira abanyarwanda mu buryo bw’umwimerere harimo n’iyitwa “Valu Valu” aherutse gusohora ikaba ikunzwe na benshi kubera ubuhanga ikoranye.

Uyu muhanzi w’igihangange mu karere ndetse no muri Afurika si ubwa mbere ataramiye Abanyarwanda, kuri iyi nshuro ngo azabataramira birenze nk’uko abyivugira, dore ko n’ibyo bitaramo bizageza mu rukerera nk’uko izina ryabyo “Kesha ! Festival” ribivuga.

“Kesha ! Festival” yateguwe mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ibyo bitaramo byayo bibiri bizabera ahantu hatandukanye ari ho : kuri Stade amahoro ku ya 21 Nyakanga na hotel Serena ku ya 22 Nyakanga.

Muri ibyo bitaramo byombi bizakesha, abazabyitabira bazanasusurutswa n’aba Djs batandukanye (Djs’ battles) barimo Dj Bisoso, Dj karim, Dj Didier n’abandi. Kwinjira bizaba ari ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2 000 Frws) mu myanya isanzwe n’ibihumbi bitanu (5 000 Frws) mu myanya y’icyubahiro (V.I.P).
Naho mu cyo ku munsi uzakurikira, kwinjira bizaba ari 10 0000 Frws mu myanya y’icyubahiro na 5 000 Frws ahandi.

IBITEKEREZO
Ariko aba bahanzi mbona mwandikaho Dr ni ba Doctor cg ni utubyiniriro ! Dr Chameleon, Dr Claude,...! Munsobanurire ndugu !
Musubize17.07.2012 saa 09:19
FRIENDS
Iyi nkufru ntabkwo ikozwe neza rwose ! Inkuru itagaragaza aho ibyo bitaramo bizabera ? Ntinagaragaze amasaha bizaberaho ?Ikavuga gusa iminsi n'amafaranga ngo VIP n'ahasanzwe !! Thanks
Musubize17.07.2012 saa 01:15
KAMANZI
Kamanzi soma neza, ntukihutire gukomanta !
18.07.2012 saa 01:04
Soma neza
Nizereko uyu mutype atazaduphunyikira ibisusa nk'ubushize naho ubundi arasobanutse turikumwe kuri Stade amahoro rwose.
Musubize17.07.2012 saa 00:17
Mbabaza Joy

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!