Umuhanzi Nyafurika w’icyamamare Ismaël Lô, uzwi ku rwego mpuzamahanga, azataramira Abanyarwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 kugeza ku Cyumweru tariki 8 Nyakanga 2012 mu Iserukiramuco nyarwanda ry’umuziki ryitwa ‘Kigali Up’ ritegurwa n’umuhanzi w’umunyarwanda wahawe igihembo muri Canada cya Juno Award, ari we Mighty Popo.
Iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri ribera ku busitani bwa Primature ku Kimihurura guhera Saa saba z’amanywa kugeza Saa tanu z’ijoro (1:00PM-11 : PM)
Bruce Twagira umwe mubakozi ba Positive Production bafasha Mighty Popo gutegura iri serukiramuco, aganira na IGIHE yavuze ko kuza kw’uyu muhanzi bizafasha abahanzi nyarwanda kumenya uko bashobora gukoresha impano zabo bakajya ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati : ”Bizafasha abandi hahanzi nyarwanda kwiyubaka no kumenya uburyo bazamura ibihangano byabo bikajya mu ruhando mpuzamahanga”
Twagira avuga kandi ko muri iri serukiramuco hazaba harimo abahanga mu gutegura ibitaramo haba mu majwi, urubyiniro (stage) urumuri n’ibindi, avuga ko bizafasha abahanzi nyarwanda.
Uyu muhanzi Ismaël Lô, w’imyaka 55, akomoka muri Senegal, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zikozwe mu njyana ya kinyafurika yibanda kuri folk, na Soul. Zimwe muri izo ndirimbo ni ‘Tajabone’ na ‘Africa’.
Nyuma ya Album ya Gatandatu yitiriye izina rye "Ismaël Lô" yakunzwe cyane cyane mu Bufaransa, uyu muhanzi muri 2006 aheruka gusohora Album yise “Senegal”.
Yaririmbye mu itsinda rya ‘Africando’ ryatumye yamamara ku Isi, aho yagiye yegukana ibihembo birimo Kora Awards 96.
Uretse Ismaël Lô, urubuga rwa Kigaliup.com, dukesha aya makuru ruvuga ko abandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco bazaturuka hanze y’u Rwanda ari Kidum wo mu Burundi, Corey Harris wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Chiwoniso uzaturuka muri Zimbabwe, itsinda Tumi &The volume ryo muri Afurika y’Epfo.
Mu Rwanda hazaba hari abahanzi barenga 30 barimo Gaby, King James, Ingoma Nshya, Jay Polly n’abandi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS II : Ubuyobozi bwa EAP na BRALIRWA bwishimiye ko roadshow ya mbere yagenze neza cyane
16.05.2013 |
|
PGGSS III : Uburyo bwo gutora bwarahindutse
16.05.2013 |
|
Lil G yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo
14.05.2013 |
|
Icyo abantu batandukanye bavuga ku munsi wo kwibuka ‘Bob Marley’
13.05.2013 |
|
Abanyeshuri bagaragaje ko bafite impano zishobora kuzababera umwuga
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |