Biography


Yanditswe kuya 5-01-2012 - Saa 23:48'

Ndi umuhanzi Christopher amazina asanzwe yanjye nitwa Christophe Muneza . Navutse kuwa 30 Mutarama 1994. Ndi mwene Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas.

Ndi umwana wa 3 mu muryango w’abana 6. Natangiye ibijyanye n’ubuhanzi niga mu mwaka wa Gatatu mu mashuri abanza aho naririmbaga muri korali y’abana nuko nza no kuririmba muri korali y’abakuru.

Natangiye kuririmba njyenyine mu mwaka wa 2009 aho naje gusohora indirimbo nise Bye Bye ariko iyo ndirimbo ntitwaje kuyissohora kuko yari iri ku rwego rwo hasi. Ninjiye mu buhanzi nyuma y’aho ntsindiye amarushanwa yari yateguwe na Producer Clement wo muri Kina music, aho nari nabaye uwa mbere.

Kugeza kuri ubu mfite indirimbo eshanu ziri hanze arizo ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’, ‘Iri Joro’ na ‘Byanze’. Ndateganya kandi gusohora n’izindi ndirimbo zitandukanye nizera ko zizashimisha abakunze izina Christopher nyuma yo kumva indirimbo zanjye.

IBITEKEREZO
ndakwemera cyane ufite ijwi ryiza cyane courage tukuri inyuma.
Musubize22.05.2012 saa 08:32
king musuatti
keep it up,and we love you.
Musubize17.05.2012 saa 06:25
martine
uwo mukobwa uri muri clip ya iri joro....hahahha afite rukuziiiiiiiiiiiiiiiii !!!!!! icyo narenzaho ni uko ushoboyeeeeeee . muxuaaaaaaahhhhh
Musubize6.04.2012 saa 23:59
rita
Courage Wangu ,Turakwemera kdi turagushyigikiye
Musubize22.03.2012 saa 08:24
Maniraho Albert-Poponi
ndakwemera nshuti. Kuraje
Musubize22.03.2012 saa 05:17
######
wao ufite akazoza keza biragarara pe...turakwemera cyane
Musubize20.03.2012 saa 12:24
t.theo
Urihariye byo.Courage, turagukunda cyane
Musubize13.03.2012 saa 19:28
Gaju

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!