Umuhanzi nyarwanda Gitego, usanzwe wiga mu gihugu cy’u Buhinde ariko ubu uri mu Rwanda mu biruhuko, aratangaza ko imyiteguro yo kumurika Album ye ya mbere ayigeze kure.
Avuga ko ateganya gusohora Album y’indirimbo izaba iri kumwe n’igitabo yanditse kirimo ubuhamya bw’abafana be hamwe n’ibisobanuro by’indirimbo zikubiye kuri iyo Album ye yise ‘Ingoma’. Ari Album y’indirimbo n’igitabo cy’ubuhamya bwazo avuga ko bizitiranwa.
Iyi Album n’ubwo ari kuyikorera mu Rwanda, Gitego avuga ko ateganya kuyimurikira mu gihugu cy’u Buhinde nyuma y’amasomo.
Mu kiganiro na IGIHE, Gitego avuga ko amaze gushyira hanze indirimbo 7 zizajya kuri iyi Album yifuza ko izajyaho indirimbo ziri hejuru y’icumi (10). Izo ndirimbo ni ‘Nta Mahirwe’ yakoranye na Producer Naason, ‘Urumamo’ yakoranye n’umuhanzi Emmy, ‘Aho Wavuye’, ‘Nyurwa’ nshya yakoranye na murumuna wa Naason witwa Vicson, ‘Urupfu’, ‘Inzara’, ‘Gahunda’.
Gitego avuga ko impamvu yahisemo gukora igitabo kizaherekeza indirimbo ze ari uburyo bwiza bwo gusobanura amagambo akoresha mu ndirimbo ze ndetse no gushishikariza urubyiruko kurushaho gukunda gusoma no kwandika.
Yagize ati:“Ni uburyo bwo gushishikariza abakunzi banjye gukunda no kugira umuco wo gusoma. Biri kandi no mu rwego rwo kurushaho gusobanurira neza abafana indirimbo zanjye.”
Gitego, w’imyaka 22, ubusanzwe yitwa Nsanga Gitego Cedrick. Yiga ibijyanye n’Ubukungu n’ibijyanye n’Itumanaho mu gihugu cy’u Buhinde mu mwaka wa Gatatu.












TANGA IGITEKEREZO