Hari bamwe mu bahanzi byagiye bivugwa kenshi ko bafite abo bakundana nabo. Bamwe muri aba bahanzi bagiye batandukana n’abakunzi babo nabwo bikamenyekana cyane, ariko ntihongere gutangazwa abo bakundana nabo ubu.
Kuri uyu munsi w’abakundana tariki ya 14 Gashyantare, IGIHE twifuje kumenya niba abo bahanzi baba bafite abandi bakunzi bakunana nabo ubu.
1. Miss Jojo wakundanaga na Sareh
Miss Jojo wakundanaga na Munyampundu Saleh, wabanjye kumubera umujyanama, ubu avuga ko nta mukunzi afite. Miss Jojo avuga ko ubu ari wenyine.
Tumubajije niba afite umuhungu bakundana, Miss Jojo yagize ati “Oya ndi njyenyine (single.)”
2. Platini (Dream Boyz) wakundanaga na Rozy
Platini yakundanaga n’umuhanzi Rozy biganaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bakanahurira ku buhanzi. Gusa baje gutandukana.
Tumubajije niba hari umukobwa afite bakundana, Platini yagize ati “Ndamufite arahari ariko kumuvuga amazina byo sinabikora kuko mba numva atari byiza kubivuga mu itangazamakuru”.
3. Rozy wakundanaga na Platini
Uyu muhanzi we nawe avuga ko nyuma yo gutandukana na Platini afite umukunzi wundi. Gusa nawe avuga ko atamutangaza.
Yagize ati "ndamufite, ariko izina rye sinaritangaza"
4. Safi (Urban Boyz) wakundanaga na Knowless
Safi, wakundanaga na Knowless, kuri ubu we avuga ko afite umukunzi, akanemeza ko bigoye kuvuga ko nta mukunzi ugira. Yanga ariko kugira izina ry’umukunzi we atangaza n’ubwo ari umunsi w’abakundana bwose.
Safi avuga avuga ko umukunzi we ateganya kumuha impano y’ururabo ku munsi w’abakundana.
Yagize ati “Ndamufite.”
Tumubajije amazina yasubije ati “Ibintu byacu byo gutangaza amazina y’abakunzi ntabwo biduhira umuntu agenda afata icyemezo cya kigabo cyo kubicece. Ariko njyewe Safi mfite umuntu dukundana tumeranye neza cyane.”
Tumubajije icyo amuteganyiriza ku munsi w’abakundanye, Safi yagize ati “Nzashaka ahantu twicara hatuje twumva utuziki twa piano hanyuma mukubite wenda n’akarabyo ibintu birangire.”
5. Knowless wakundanaga na Safi
Knowless yakundanye cyane na Safi biravugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Baje gutandukana, bitangira kunugwanugwa ko yaba akundana na King James, nyuma hakurikiraho Producer Clement Ishimwe.
IGIHE twabajije Knowless umukunzi we ngo amutangarize abakunzi be ku mugaragaro nuko agira ati “Ntawe.”
6. Sacha wakundanaga na Nizzo
Sacha avuga ko nyuma yo kuva mu rukundo na Nizzo nta wundi mukunzi ubu afite.
Yagize ati “Ntawe.”
7. Nizzo (Urban Boyz) wakundanaga na Sacha
Nizzo we asanga kugira icyo avuga ku buzima bwe n’ururkundo atari byiza. Yahisemo kwifata agira ati “Aho hantu ndifashe kabisa nta kintu natangaza.”



















TANGA IGITEKEREZO