Nitwa Alain Thierry Nikuze, nzwi cyane ku izina rya R-Tuty. Navutse kuwa 23 Ukuboza 1984 mu Karere ka Nyarugenge i Kigali. Ndi umuhanzi nyarwanda, ndirimba injyana ya RnB.
Amashuri abanza nayize St Famille ; ayisumbuye nyatangirira muri St Andre nyasoreza muri St GS Joseph Kabgayi.
Navukanye impano z’ubuhanzi zitandukanye. Uretse kuririmba, nzi gushushanya, nzwi nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru (football) ngakora n’izindi siporo (acrobatie), nkaba nanazwi mu gukina amakinamico asetsa (comedie).
Namaze igihe kinini nzwi nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru ari nabyo numvaga nzakora nk’umwuga. Nakuriye mu ikipe ya Kiyovu, nyikinamo igihe kirekire. Nyuma naje kwerekeza i Muhanga nkinira ikipe yo mu cyiciro cya mbere yitwa Flash Football Club. Naje no kujya mu yandi makipe atandukanye.
Muri icyo gihe...
soma ibindi