Abanyamuziki b’Abadage basuye ishuri ryigisha umuziki mu Rwanda


Yanditswe kuya 11-08-2012 - Saa 02:56' na Kwizera Emmanuel

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kanama, ishuri ryigisha umuziki riherereye mu Kiyovu i Kigali “Oakdale Kigali Music School”, ryasuwe n’itsinda ry’abanyamuziki riturutse mu Budage ariryo Crescendo International, iryo tsinda riboneraho ribigisha n’ubundi bumenyi bushya bwo gucuranga.

Iri shuri ryigwamo n’abafite guhera ku myaka itanu kuzamura, rigamije kwigisha umuziki mu buryo bwa gihanga kuko biga gucuranga cyangwa kuririmba banasoma amanota. Ryigisha gucuranga ingoma, gitari, piyano, imyirongi, kuririmbisha amajwi n’ibindi hifashishijwe porogaramu zo muri Amerika, Afurika y’Epfo no mu Bwongereza.

Umwe mu baturutse mu Budage Marie Elisabeth Hehuchen Hecker w’imyaka 25 watangiye kwiga umuziki afite imyaka itanu uvuga ko akunda umuziki ujyanye n’umuco wo muri Afurika, ngo ubwo yazaga mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere dore ko iyi ari iya kabiri, yashimishijwe n’uko yasanze mu Rwanda hari ishuri ryigisha umuziki. Ibi ngo byabaye imbarutso yo gushishikariza bagenzi be bigana mu Budage kuza mu Rwanda bakihera amaso aho iterambere ryo kuwiga rigeze muri Afurika, aho yasanze mu Rwanda byitabirwa n’abana ndetse n’abakuze nk’uko yabitangaje.

Umwe mu baryigamo wiga gucuranga ingoma za kizungu witwa Masengesho Providence, avuga ko kuba basuwe n’abantu bo ku rwego rwo hejuru mu muziki nk’aba bibafasha cyane, kuko babereka imvano y’ibyo bakunda gucuranga ariko batazi inkomoko yabyo nyakuri, ngo kuba rero babyiboneye amaso ku maso bicurangwa ngo bibatera imbaraga zo gukomeza kwiga ibi.

Umuyobozi wa Oakdale Kigali Music School imaze imyaka 12 ikora Nsabayesu Aimable, avuga ko kuba Abanyarwanda benshi batarabonye amahirwe yo kwiga umuziki aricyo cyatumye hashyiraho iri shuri rigamije kuzamura umuziki Nyarwanda.

“Dukeneye kwigisha Abanyarwanda duhereye ku bana kugeza ku bantu bakuru mu rwego rwo gukomeza kuzamura abakiri bato kugira ngo bazamuke barawugize umwuga wabo ku babyifuza kuko umuziki ari ikintu giteza imbere Igihugu. Aba banyamahanga iyo baje akenshi badusigira inkunga y’ibikoresho, bakanadusigira ubumenyi bw’ibyo bazi kuko akenshi baba basanzwe bigisha umuziki mu Bihugu byabo.” Nsabayesu akomeza atangaza ko banifuza kwagura iri shuri no kubona Abanyarwanda bitabira umuziki wifashishwa cyane ku Isi.

Mu bamaze kwiga muri iri shuri, kuri ubu harimo abatunganya indirimbo(Producers), abakoze amatsinda kuri ubu baririmbana, abahanzi ku giti cyabo n’abacuranzi baryizemo.

IBITEKEREZO
Twishimiye umurimo w'igiciro nk'uyu Aimable arangaje imbere ! Nimukomereze aho uRwanda rukeneye abafite vision y'umumaro iruhesha agaciro nkamwe. Imana y'amahoro nibakomereze amaboko !
Musubize13.08.2012 saa 11:58
Aaron
Ntabwo riratangira
Musubize11.08.2012 saa 16:00
Kazungu
mundangire neza aho iri shuri riherereye nanjye nigire kwiga nkunda musik cyane muraba mukoze
Musubize11.08.2012 saa 04:14
mimi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!