00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira yashyize atangaza icyatumye asezera muri Salax Awards 2012

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 15 May 2013 saa 02:53
Yasuwe :

Alpha Rwirangira, wamenyekanye cyane mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kubera ibihembo bya Tusker Project fame aranenga uburyo ibihembo ndetse n’amarushanwa bikorwa mu Rwanda kuko ngo bigendera cyane ku marangamutima.
Mu kiganiro ’Star Magazine’ gica kuri Radiyo y’Abaturage ya Huye (RC Huye) buri wa gatandatu kuva saa yine z’ijoro, ku murongo wa telefone ubwo Alpha yabajijwe impamvu yanze kwitabira ibihembo bya Salax Awards ya 5, maze asubiza abanyamakuru bakora iki kiganiro ko uburyo (…)

Alpha Rwirangira, wamenyekanye cyane mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kubera ibihembo bya Tusker Project fame aranenga uburyo ibihembo ndetse n’amarushanwa bikorwa mu Rwanda kuko ngo bigendera cyane ku marangamutima.

Mu kiganiro ’Star Magazine’ gica kuri Radiyo y’Abaturage ya Huye (RC Huye) buri wa gatandatu kuva saa yine z’ijoro, ku murongo wa telefone ubwo Alpha yabajijwe impamvu yanze kwitabira ibihembo bya Salax Awards ya 5, maze asubiza abanyamakuru bakora iki kiganiro ko uburyo amarushanwa n’ibihembo bitegurirwa abahanzi bo mu Rwanda bukorwamo atabushyigikiye ngo kuko bugendera ku marangamutima.

Alpha Rwirangira yagize ati : “Umuziki wo mu Rwanda urimo urazamuka ariko hari utuntu tumwe na tumwe tutarajya ku murongo. Ababitegura ntibanyumve nabi, nta muntu mfitanye nawe ikibazo. Uburyo ibihembo bitangwa mu Rwanda bisa nk’aho umuhanzi runaka aba azi ko azahembwa. Ndenda kuvugisha ukuri, ibi simbivuga nka Alpha ndabivuga nk’umuhanzi. Tujye tuvuga ibintu uko bimeze. Nimureke abantu bahabwe ibihembo nk’uko bigomba gutangwa kuko babikoreye mutagendeye ku marangamutima kuko umuziki ugengwa n’abafana.”

Ku mpamvu z’uko atashatse kwitabira amarushanwa ya Salax Awards 2012, Alpha yagize ati: “Si ukwanga kwitabira Salax Awards, ahubwo ni ukwanga gusuzuguzwa imbere y’abafana bawe, ngo ube warakoze bigaragara ku munota wanyuma uteshwe agaciro.”

Muri iki kiganiro cyafashe hafi iminota 30, Alpha yavuze ko asanga ari ngombwa ko mu gihe hari amarushanwa y’abahanzi yateguwe mu Rwanda, abayategura bajya batumira abanyamahanga bazobereye mu gutanga amanota ku bahanzi nyabo, kuko ari ho hagaragarira abahanzi b’abahanga koko bakwiye guhabwa ibihembo.

Nyuma yo kwegukana ibibembo bibiri bya Tusker Project Fame (TPF), birimo “TPF 3” mu w’2009, ndetse na “TPF AllStars” mu w’2011, ubu Alpha Rwirangira arabarizwa muri Leta ya Kentucky ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho akurikirana amasomo ya muzika muri kaminuza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages