Abategura iserukiramuco rya Kigali Up bari gutegura igitaramo kizatumirwamo abahanzibatandukanye barimo Icyamamare muri muzika yo muri Nigeria BEZ n’umunyarwandakazi Iyadede.

Aba bahanzi bazatarama mu rwego rw’ibitaramo bitegurwa na Kigali Up mu bihe bisanzwe bise ‘KigaliUP Checksound Series’.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Twagira Bruce umwe mu bategura iserukiramuco rya Kigali UP, yavuze ko mu mwaka bategura ibitaramo bigera kuri 4 bya KigaliUp SoundCheck Series, biri mu rwego rwo guteguza iserukiramuco rya Kigali Up ribera mu Rwanda.

Twagira yakomeje avuga ko kuri iyi nshuri batumiye umuhanzi ukomoka muri Nigeria witwa BEZ na Iyadede w’Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “ Kuwa Gatandatu tariki 20 Nzeri hari igitaramo cya KigaliUp SoundCheck Series, kizabera kuri Hotel des Mille Collines i Kigali, kuri iyi nshuro hatumiwe umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria witwa BEZ, uretse we hazaba hari na Iyadede nawe ukorera umuziki muri Amerika.”

Abategura iri serukiramuco rya Kigali Up bavuga ko bafite intego yo guhindura Kigali umujyi unarangwamo ibitaramo byiza kandi byiyubashye ku buryo byajya binakurura ba mukerarugendo n’abashyitsi batandukanye ban=binyujije muri KigaliUp SoundCheck Series.

KigaliUp SoundCheck Series yo kuwa 20 Nzeri ni iya Kabiri itaguwe kuva iserukiramuco rya Kigali Up ryatangira.

Emmanuel Bezhiwa Idakula ku mazina ye nyakuri, uzaza gutaramira mu Rwanda yavutse kuya 10 Ugushyingo 1983. Ni umuhanga mu gucuranga ibikorsho binyuranye akanagira ijwi ry’agahebuzo. Aririmba mu njyana ya soul, rock, jazz na R&B. Yigeze kubwira BBC ko bajyaga bavuga ko Abanya-Nigeria banga umuziki wa gitari ahubwo bikundira Hip Hop na Afro Pop ariko intera yagezeho yagaragaje ko bibeshyaga.

Reba indirimbo ya BEZ hano

Iyadede we, ni Umunyarwandakazi uba i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Usibye muzika ni n’umunyamideli wabigize umwuga.

Reba hano indirimbo ya Iyadede