Abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS4 berekeje mu Karere ka Ruhango ahateguwe igitaramo cya muzika.
Ni ubwa mbere ibitaramo by’iri rushanwa ritegurwa na Bralirwa bigera muri aka karere. Umuturage umaze kuganira na IGIHE yavuze ko bari baraheze mu bwigunge bajyaga bumva ngo PGGSS iri i Muhanga cyangwa Nyanza bakibaza icyo baziraga ngo nabo bagerweho.
Mu gihe hagitegerejewe ko abahanzi batangira kuririmba, DJ Bisoso wari umaze iminsi atagaragara muri ibi bitaramo ari kurekura umuziki.
13:50: MC Anitha na Tino bageze ku rubyiniro. Batangiranye udushya. Babanje kwakira Bisoso, arangije akina indirimbo yo mu kiliziya igira iti: "Niba uhoraho".
Mu ruhango hasanzwe hazwi kubera isengesho ku kiliziya yaho, bakaba banabishimangiye bikiriza iyi ndirimbo.
Hagati aho hamaze gutangazwa uko abahanzi baza gukurikirana baririmba:
1. Jay Polly
2. Amag The Black
3. Teta Diana
4. Bruce
5 Young Grace
6. Christopher
7. Sentore
8. Senderi
9. Active
10. Dream Boys
Abanywi ba Primus bashyizwe igorora kuko icupa rya primus riri kugura amafaranga 500. Abagura baributswa ko kunywa inzoga nyinshi byangiza ubuzima, ndetse abari munsi y’imyaka 18 ntibemerewe kunywa inzoga.
14:36: Jay Polly ku rubyiniro. Uyu muraperi mu kuririmba ahereye indirimbo ’Ikosora’. Biragaragara ko afite abafana benshi mu rugango ndetse bafite ibyapa.
Ivumbi ryatumutse mu Ruhango. Indirimbo Deux fois deux ikoze akantu.
Jay Polly afashe akanya ko gusaba abamushyigikiye kumutora, ahita akurikizaho indirimbo nshya ’ Oh My God’. Abanyaruhango baryohewe n’indirimbo z’uyu muhanzi kuko bari kubyina cyane. ’Ku musenyi’ nayo irishimiwe ahita akurikizaho ’Vuza ingoma’ yakoranye na TBB ibarizwamo na MC Tino.
15: 00: Amag The Black niwe ukurikiyeho. Mc Anitha na Tino banze kumuvuga izina ngo basuzume uko abaturage ba Ruhango bafana abahanzi. Abafana bagiye kumva aje mu ndirimbo ’turi ku ishuri.’
Mu ndirimbo ’care’ Amag yerekanye ko nawe afite abafana batari bake. Afashe akanya aramanuka ajya mu bafana, abwira DJ ngo akine indirimbo ibanza kubura nyuma bahita barekura Bagupfusha ubusa.
Amag akurikijeho ’Ibitennge’, irangiye ashyiraho ’Ingoma yawe niyogere’ yakoranye na Bosebabireba. Irangiye ahise akurikizaho ’Agakayi’.
Yenda gusoza uyu muhanzi hari abamuhaye booo bamujora bamwereka agatoki ka musumba zose agira ati: ’utwo dutoki...twe tuza tuvunagura.’
15:20: Diana Teta niwe utahiwe. Ahereye ku ndirimbo ’Canga ikarita’. Aracishamo n’akajwi karenga ti: "Mushyire amaboko hejuru".
Teta akurikijeho indirimbo ’Fata Fata’, yamanutse ajya mu bafana ngo abegere.
15:36: Bruce Melodie mu ndirimbo Uzandabure, ageze ku rubyiniro. Uburyo abantu bari kuririmba indirimbo ze byerekana ko zizwi muri uyu Mujyi.
Ukurikije uburyo abahanzi batambutse bitwaye, mu Ruhango bakunda umuziki nyarwanda.
Ageze hagati agira ati: "Mwansabye kuza aho (Mu bafana) ndanga none ndabona bifite akamaro." Bitumye amanuka ajya mu bafana ahita aririmba ’ Ndumiwe’.
15:54: Young Grace muri Hip Hop Game niwe ukurikiyeho. Uyu mukobwa ukora injyana ya Hip Hop aje yambaye imyenda ijyanye n’iyi njyana.
Mu myambarire yambaye ipantaro isa nk’icikaguritse, hejuru yambaye umwenda nk’uwabakinnyi ba Basketball, anahetse agakapu.
Akurikijeho indirimbo ’Like a boy’. Yongeye kuririmba indirimbo ’Umusada’.
Uyu muraperikazi ugeze ahoamanuka akajya mu bafana, ipantaro yambaye yari ikoze hasi habura gato. Mu gakapu yari ahetse ku mugongo akozemo aha abafana be udupapuro twumwamamaza, agira iti ’muzatore umuhatari’.
16: 10: Christopher niwe uhamagawe ku rubyiniro. Indirimbo ze abantu bari kuziririmba.
Christopher ageze ku ndirimbo ’rubanda yafatanyije na Makanyaga hamwe n’abahanzi bo muri Kina Music, ibintu bihindura isura. Irazwi cyane.
16:27: Jules Sentore niwe ugezweho. Uyu muhanzi uzwiho kuririmba gakondo nyarwanda atangiye yivuga nk’uko akunze kubigenza.
Ahise aririmba indirimbo yitwa ’Dutaramane’.
Jules aramanutse ajya mu bafana, aririmba ’Udatsikira’, irangiye ahise aririmba indirimbo ’Ngera’. Iyi aheruka kuyisohora vuba aha.
16: 44: Senderi International Hit ku rubyiniro. Mu myenda nk’iy’abatetsi aje muri ’Abareyo.’
Uyu muhanzi akoze akantu hano mu ruhango. Ivumbi ryatumutse. Agize ati: "Hari abakobwa bifuza kureba igituza cyanjye, reka nze mbereke." Ahise amanuka mu ndirimbo ’Umuvuduko’ yakuye ubundi ajya kubyinira mu bafana.
Ageze ku ndirimbo ’nsomyaho’ ahaye umukobwa amafaranga kuko ari kumufana cyane. ngo ni mu rwego rwo gusangira nawe.
Mbere yo kurangiza kuririmba, uyu muhanzi afashe umwanya wo gusengera abari aha. asabye abantu bose kuzamura akaboko akabasengera, barabikora nawe arabasengera.
17:00 Active niyo ikurikiyeho mu kuririmba. Aba basore bazwiho kubyina, ntibajya biburirira. babanje kubyina mbere ya byose.
bahise baririmba indirimbo baheruka gushyira hanze bise ’Lift’.
Dereck, Tizzo na Olvis bakomeje kubyina abari ruhango barabarangamira.
17:22: Dream Boys nibo baherutse mu ruhango. iri tsinda rigizwe na Platini na TMC rije mu ndirimbo urare aharyana.
Platini agize ati: ’Indatwa nizishyire intoki ebyiri mu kirere’ bahise bakurikizaho ’Uzahahe uronke’.
Platini ati: "umubare wacu ni igipfunsi." Aha yashakaga kuvuga ko kubatora ari ukwandika 5 ukohereza kuri 4343.
bageze ku ndirimbo ’Nshatse inshuti’ abantu barushaho kubiyumvamo kuko iyi ndirimbo izwi cyane.
Dream Boys niyo ishoje iki gitaramo. igitaramo gitaha ni Kabarondo mu Ntara y’Uburasirazuba.
Amafoto: Eliel Niyonzima


















TANGA IGITEKEREZO