00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kwitwa ikiwani, Meddy yagize icyo avuga

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 15 May 2013 saa 04:21
Yasuwe :

“Ntabwo duha urubuga abatuvuga nabi ariko byose bibaho- ni ibintu ubona bikagukora ahantu ariko ntubitindeho.” Aya ni amwe mu magambo Meddy yatangaje nyuma y’aho hasohokeye inkuru nyinshi zigira ziti: "Tijara Kabendera yandagaje Ngabo Medard."
Aya magamo yatangajwe binyuze kuri Facebook ya Ernesto Ugeziwe wanditse agira ati “Am sorry Meddy ariko kuriyi nshuro urambeshye kbsa…..Kiwani nyoo” nuko mu izina rya Tidjara Kabendera (Dada Kabendera) hatangwa igitekerezo kigira kiti “Ni ryari (…)

“Ntabwo duha urubuga abatuvuga nabi ariko byose bibaho- ni ibintu ubona bikagukora ahantu ariko ntubitindeho.” Aya ni amwe mu magambo Meddy yatangaje nyuma y’aho hasohokeye inkuru nyinshi zigira ziti: "Tijara Kabendera yandagaje Ngabo Medard."

Aya magamo yatangajwe binyuze kuri Facebook ya Ernesto Ugeziwe wanditse agira ati “Am sorry Meddy ariko kuriyi nshuro urambeshye kbsa…..Kiwani nyoo” nuko mu izina rya Tidjara Kabendera (Dada Kabendera) hatangwa igitekerezo kigira kiti “Ni ryari atatubeshye ko gusa abanyarwandabasinziriye muri music buri kimwe cyose ni ndiyo muzeeee….ariko le type ni ikiwani n’ibye byose nibiwani…..gushishura yabigize intego musaza….”

Mu kiganiro Sunday Night cya Radio Isango Star, Meddy yumvikanye mu ijwi ririmo uburakari avuga ko nawe ayo makuru yayamenye.

Yagize ati: “Nanjye naratunguwe kabisa nyine wumva ibintu ariko ntubitindeho kubera ko ntabwo bivuze ko ari ko kuri. Nari naketse ko wenda nari mfitanye ikibazo nabo ariko ntabizi bibaho umuntu ashobora kukuvuga nabi cyangwa se akaba yagutuka ariko ntabwo nabihaye agaciro kanini cyane kabisa.”

Abajijwe uko we yabifashe, Meddy yagize ati “Ni ugusebanya ntaho bitaniye no gutukana.”

Medy avuga ko ntacyo yabikozeho kuko ari kure cyane y’aho byavugiwe, ariko ko iyo aza kugira ubushobozi yari gukurikirana ababivuze.

Yagize ati “nanze kuba najya muri iyo ntambara, yo kuba nagenda mvuga uko ibintu uko bimeze wenda iyo nza kuba ndi i kigali nari kubakurikirana ariko aha byari kungora ariko narabyihoreye.

Meddy avuga ko muri iyi minsi Press One bagiye gushyira hanze indirimbo zirenga 3 icyarimwe, muri zo hakaba harimo iya Kavuyo, iya The Ben yitwa ’Urabaruta’ n’iye yitwa ’Nasara’ hamwe n’iyitwa “Ndi Uw’i Kigali” bazaba bahuriyemo bose.

Tidjara Kabendera we aherutse gutangaza ko ayo magambo avuga ko Meddy ari ikiwani atari we wayanditse, agakeka ko yaba yaribwe ijambo ry’ibanga rya Facebook ye, bityo ayo magambo akandikwa mu izina rye.

Ernesto na we yavuze ko amagambo yavuze yatungaga agatoki indirimbo "I’ve got u back’ ya Meddy yari iamze gushyirwa hanze kuko wumvaga ituzuye, ndetse na nyir’ubwite akaza kwemeza ko atazi uwashyize hanze umushinga wayo utararangira.

Umva ikiganiro Meddy yagiranye na Sunday night show hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages