00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Studio ’Ibisumizi’ na ’Unlimited’ zafungishijwe imiryango

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 16 May 2013 saa 02:44
Yasuwe :

Inzu zitunganya umuziki za Ibisumizi na Unlimited Records zafunzwe mu minsi mike ishize y’iki cyumweru n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge kubera kutishyura imisoro n’amahoro.
Ugeze kuri izi nzu usanga abantu baheze inyuma y’imiryango kuko hariho ingufuri nini yashyizweho n’ubuyobozi bw’umurenge, hariho kandi n’urupapuro rwanditseho amagamabo agira ati: “Aha hafunzwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge kubera kutishyura imisoro n’amahoro by’akarere ka Nyarugenge. Hazafungurwa bamaze (…)

Inzu zitunganya umuziki za Ibisumizi na Unlimited Records zafunzwe mu minsi mike ishize y’iki cyumweru n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge kubera kutishyura imisoro n’amahoro.

Ugeze kuri izi nzu usanga abantu baheze inyuma y’imiryango kuko hariho ingufuri nini yashyizweho n’ubuyobozi bw’umurenge, hariho kandi n’urupapuro rwanditseho amagamabo agira ati: “Aha hafunzwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge kubera kutishyura imisoro n’amahoro by’akarere ka Nyarugenge. Hazafungurwa bamaze kwishyura.”

Aganira na IGIHE, Killy-G, umuyobozi wa Unlimited Records yavuze ko impamvu yo kutishyura imisoro byaturutse ku burangare bagize, ariko ko bari gukemura iki kibazo mu maguru mashya.

Ati: “Nsanzwe nishyura imisoro usibye ko ubu habayeho ikibazo cyo kwibagirwa. Ubu ngubu ngiye kwishyura.”

Twagerageje kuvugana na Riderman, umuyobozi wa Studio Ibisumizi ariko ntitwabasha kumubona ku murongo wa telefone ye igendanwa.

Uretse izi nzu zitunganya umuziki, hari n’izindi nzu z’ibikorwa by’ubucuruzi nyinshi zafungiwe rimwe nazo.

Studio 'Ibisumizi Records' ya Riderman
Studio 'Unlimited Records' iyoborwa na Killy-G
Ubuyobozi bwarumije ingufuri, bunasigaho urwandiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages