Nyuma y’aho itsinda rya KGB ryasohoye indirimbo nshya bise “Abana b’umuhanda”, riratangaza ari imwe mu ndirimbo eshatu bari bafite bakoranye na mugenzi wabo Hirwa Henry uherutse kwicwa n’ikiyaga cya Muhazi.
Skizzy, umwe mu bagize KGB, yatubwiye ko hasigaye indirimbo ebyiri gusa zizumvikanamo ijwi rya nyakwigendera Hirwa Henry.
Twamubajije uko bazajya baririmba izi ndirimbo kimwe n’izindi bakoranye kera mu gihe Henry adahari, Skizzy atubwira ko bazajya baririmba mu mwanya we cyangwa bagakata agace yaririmbyemo.
Yongeraho ko hari n’indi ndirimbo imwe bakoranye na Miss Jojo bakoreye gahunda ya Gir’ubuzima, ariko yo ikaba iri mu maboko y’abo bayikoreye.
KGB itangaza ko hari gahunda yo gusohora album, ariko bitewe n’urupfu rwa Henry, yahagaze ku buryo batazi n’igihe yazasohokera.
Indi ndirimbo bateganya gusohora Hirwa yaririmbyemo, izasohoka mu mezi ari imbere.
Skizzy yagize ati“Kuko indi ndirimbo ari iy’ibijyanye n’icyunamo n’ubumwe n’ubwiyunge dushobora kuyisohora nko mu kwa gatatu.”
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS III : Reba mu mafoto uko Nyamagabe Roadshow yagenze
18.05.2013 |
|
Eric Mucyo yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jay Polly mu mudiho w’Ikinyemera
18.05.2013 |
|
Icyo Knowless yiteguye gukumbuza Abanyarwanda baba hanze
18.05.2013 |
|
USA : Mr D yatangiye gufata amashusho y’indirimbo ze
17.05.2013 |
|
Ruswa ikomeje ubukana mu muziki nyarwanda
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |