Ubwo umunsi ku munsi usanga abantu bakundana, ku ruhande abatabyishimira bagashaka kwitambika, abahanzi nyarwanda bagize itsinda rya Dream Boys na Knowless bazasohora muri iki cyumweru indirimbo bise “Baramponda”, irimo gukorerwa muri Kina Music na Producer Clement, izaza ibahumuriza kudacibwa intege n’amagambo.
Nk’uko Producer Clement Ishimwe urimo kuyitunganya yabitangarije IGIHE, “Baramponda” ngo ni indirimbo y’urukundo nk’izindi, ariko ifite ubutumwa bwihariye kandi yizera ko buzafasha benshi, ati “Ubutumwa ifite ni ubw’urukundo, kubwira abantu ko niba hari uwo ukunda utagomba kumureka ngo ni uko abantu bavuze ibi n’ibi.”
Mu rwego rwo kwirinda ko abandi bahanzi bashobora guhita bayigana itarasohoka Clement yatubwiye ko adashobora kugira amagambo ayigize, ngo bashonje bahishiwe.
“Baramponda” izaba ari indirimbo ya mbere Dream Boys ikoreye muri Kina Music.

Ishimwe Clement urimo kuyitubnganya, akaba ari nawe muyobozi wa Kina Music, atangaza ko yifuza ko ubufatanya bwazakomeza bukaba ubw’igihe kirekire.
TANGA IGITEKEREZO