00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maze ’iminsi ibiri gusa’ kuri facebook - Knowless

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 20 October 2012 saa 08:27
Yasuwe :

Umuhanzi Ingabire Butera Knowless, atangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki 19 Ukwakira 2012 ari bwo yafunguye urukuta rwe bwite ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, aho akoresha izina rya “Knowless on Butera.”
Mu kiganiro na IGIHE, Knowless yadutangarije ko yafunguye uru rukuta kugira ngo ahashye abantu bafunguye izindi nkuta zimwitirirwa bajya bavuga ibintu bitari byiza kandi ugasanga abakunzi be babifata nk’aho ari we wabyivugiye.
Avuga ko yakundaga guhura n’abakunzi be bakamubaza (…)

Umuhanzi Ingabire Butera Knowless, atangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki 19 Ukwakira 2012 ari bwo yafunguye urukuta rwe bwite ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, aho akoresha izina rya “Knowless on Butera.”

Mu kiganiro na IGIHE, Knowless yadutangarije ko yafunguye uru rukuta kugira ngo ahashye abantu bafunguye izindi nkuta zimwitirirwa bajya bavuga ibintu bitari byiza kandi ugasanga abakunzi be babifata nk’aho ari we wabyivugiye.

Avuga ko yakundaga guhura n’abakunzi be bakamubaza impamvu bamwandikira ntabasubize, cyangwa akumva ko kuri facebook ye handitswe ibitutsi, amagambo asebanya n’andi magambo atari meza, akababazwa n’uko bikorwa n’abantu atanazi nka Butera Knowless avuga ko ikoreshwa n’abitwa Rumalex.

Knowless avuga ko impamvu yatumye adafunguza urukuta rwa Facebook mbere kandi ari urubuga rukunzwe n’urubyiruko n’abahanzi muri rusange (dore ko ari n’imwe mu nzira zibafasha kwimenyekanisha), kuko ngo yacibwaga intege no kubona amazina ye yose hari abandi bayafashe.

Agira ati ”Impamvu ubu noneho nyifunguye kuko ntashaka ko abantu bazakomeza kujya bavuga ibintu bitari byiza mu izina ryanjye, abantu bazabona itandukaniro rya facebook yanjye n’izabo banyitiriye kuko hazajya haba hariho amakuru yanjye y’impamo.”

Ku minsi ibiri gusa amaze afunguye uru rukuta amaze kubona abantu basaga ijana bamusaba ko baba inshuti. Knowless avuga ko yumva bizamufasha kujya avugana n’abakunzi be, kubamenyesha amakuru ye kandi ngo azakora uko ashoboye izi zindi zite agaciro cyangwase zibe zavaho burundu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages