TPF 5 : Umunyarwanda Jackson Kalimba akeneye inkunga y’Abanyarwanda ngo yegukane igikombe


Yanditswe kuya 29-07-2012 - Saa 11:14' na IGIHE

Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2012 haratangazwa umuhanzi wegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Tusker Project Fame Season 5. Umunyarwanda Jackson Kalimba arabura gusa rimwe ku ijana (1%) ngo abashe gutsinda iri rushanwa. Ibi bisobanuye ko atowe cyane yabasha kwegukana iri rushanwa.

Gutora Jackson Kalimba ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo Tusker ugasiga akanya ukandika umubare 10 ukohereza kuri 7333, ukoresheje MTN. Uhita wohererezwa ubutumwa bugufi bukubwira ko watoye umuhanzi Jackson Kalimba.

Ushobora no ku mutora ku rubuga rwa Internet rwa www.tuskerlarger.com n’ubwo ibihabwa amahirwe menshi ari kuri SMS.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2012, umwe muri batanu bahatanaga yavanywe muri iri rushanwa. Uyu akaba ari Umunyakenya witwa Steve.

Ni ukuvuga ko bane basigaye bari guhatanira umwanya wa mbere ari Ruth, Jackson, Joe, na Doreen.

Mu kiganiro na Eric Mucyo, umuhanzi waririmbanye na Jackson Kalimba igihe kirekire, yabwiye IGIHE ko bishoboka ko Kalimba yakwegukana iri rushanwa mu gihe buri munyarwanda yaba atoye Jackson Kalimba.

Yagize ati :"Hasigaye nk’amasaha ane kandi arabura rimwe ku ijana (1%) kugira ngo abashe gutsinda Ruth uri ku mwanya wa mbere. Ejo nakurikiye Tusker Project Fame mbona ko bishoboka. Ndasaba buri munyarwanda kwandika ijambo Tusker agasiga akanya akandika umubare 10 akohereza kuri 7333, ukoresheje MTN byaba byiza."

Shyigikira uyu muhanzi nyarwanda umutora ngo abashe kwegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa, azahabwe igihembo cy’amashiringi miliyoni 5 z’Amanyakenya ni ukuvuga asaga miliyoni 35 z’Amanyarwanda.

Mu mwaka wa 2009, mu Rwanda hatashye inkuru nziza ko umunyarwanda Alpha Rwirangira yegukanaga iri rushanwa, ubwo u Rwanda rwitabiraga bwa mbere aya marushanwa abera muri Kenya.

Rwirangira yaje gushimangira iyi ntsinzi ye yegukana Tusker Project Fame All Stars , irushanwa nk’iri ryahuzaga noneho abahanzi bagiye bitwara neza mu yandi marushanwa ya Tusker yabaye mbere.

IBITEKEREZO
birababaje pe !!!!!!!!!!!!!gusa abatarakumenye barahombye !!!!!!!!warabarushaga bose even no gucuranga !!!!!!!!!!!!sha ababishoboye twaragutoye ariko guma guma yari yaramize abantu !!!!!!!!!!!!coutage icyi nicyo gihe cyawe cyo kwigaragaza !!!!!!!!!!!!!
Musubize31.07.2012 saa 12:15
ur fan
Congratulations Kalimba !! Birashoboka ko abanyarwanda batamenye uko bagomba kuguha amajwi. jye ndi muri Kenya, bagenzi banjye dukorana hano barabihamya ko ari wowe wari kwegukana uriya mwanya wa mbere. Indirimbo yawe '' SAFARI'' yari nziza cyane ! Abandi se wabonye bitari byabashobeye bose, Ruth ntiyari yabuze icyo avuga ! Uririmba neza cyane, courage !! kuba utarabaye uwambere byakire kuko ntibari kuguhundagazaho amajwi basize benewabo ! Impano urayifite pe ! Jye narabikurikiye buri gihe kuri TV, nareba Jackson hamwe na Joe kuko nabarundi ndabakunda. Mbese nifuza ko kalimba J. aba uwambere hagakurikiraho Joe ! Naratunguwe kubona bavuga ngo Doreen ni we wakabiri noneho Jackson uwagatatu !!!!!!
Musubize31.07.2012 saa 06:50
Diane
Ariko itangaza makuru ryo mu Rwanda muransetsa, ariko mfite ikibazo itangaza makuru ryo mu rwanda primus yari yayishyuye ? habaye ikihe kibazo kugirango Jackson nti bamukorere publicity, mukaba muvuze aruko irangiye. birababaje cyaneeeeeeeeeeeee !!!!!!!!!!!!!
Musubize30.07.2012 saa 01:41
pros
Ikigaragarara cyo media yaramutereranye bigaragarira buri wese pee. Kandi aho yarari yarahagarariye u Rwanda muri East Africa yose. ko bakoreraga publicite ba Gael na bagenzi be batari bazi no kuririmba nka we se kuki we batamwamamaje kare kose !! na TVR ibifitemo uruhare rwose, iyo iza kwerekana ama show nkuko yabikoragara ku bandi, Jackson yari gutsinda pe !!
Musubize30.07.2012 saa 01:36
Cla
Ikigaragarara cyo media yaramutereranye bigaragarira buri wese pee. Kandi aho yarari yarahagarariye u Rwanda muri East Africa yose. ko bakoreraga publicite ba Gael na bagenzi be batari bazi no kuririmba nka we se kuki we batamwamamaje kare kose !! na TVR ibifitemo uruhare rwose, iyo iza kwerekana ama show nkuko yabikoragara ku bandi, Jackson yari gutsinda pe !!
Musubize30.07.2012 saa 01:36
Cla
Njye by'umwihariko nababajwe no kubona Jackson umusore w'umunyarwanda ufite impano yo kuririmba no gucuranga nta publicite yakorewe aha mu rwanda .....ok abantu bari bari muri PGGSS ariko ibi byo uwari gutwara igikombe uwo ari we wese ni uwacu ...ariko noneho Jackson we yari ahanganye n'abanyamahanga....twaramutereranye bihagije ...birababaje !!!
Musubize29.07.2012 saa 16:06
AImablo
nyuma yo KUMUKATIRA se muramwibutse ? media ya hano iwacu uyu musore mwaramwiranze, namwe ibyo mukoze ni nk'ibya ya police yo muri movies : "kuhagera byarangiye !" sha, yagize abanyakenya naho mwe mwaramuhannye kabisa ! ariko ubanza ari bralirwa yababujije kubera competition... sinabarenganya ni agafaranga. "NGAHO NYONGA..."
Musubize29.07.2012 saa 13:17
Mukunzi
Jackson u r my hero,i pray that u win th competition.Even if u dont win th competition u have what it takes to make millions,much more than th 5million.Never relax,never sleep u r talented.GOOD LUCK !!!!!
Musubize29.07.2012 saa 12:49
Agnes
We are very sorry. Iyi nkuru yatugezeho igihe cyagiye naho ubundi Abanyarwanda ndabizera bagira ishyaka. Ababimenyeye igihe ndizera ko babitunganije. Uriya musore nabonye no muri Kenya bamukunda buriya barashyiramo amajwi yabo. I wish good luck to Kalimba.
Musubize29.07.2012 saa 12:29
Agas
Abanyarwanda bari bibereye muri PGGSS batwawe, bashobora kuba bari bwibuke ko hari akandi kana kabo kabakeneye byabaye too late... déjà votes are currently closed, hasigaye kumusengera.
Musubize29.07.2012 saa 09:26
Mukandoli
amahirwe masa masa nshuti.uri umuhanga kdi public yaragukunze gusa itangazamakuru ryatinze gushishikariza abanyarda kugutora kdi byari gushoboka. We wish all the very best kdi niyo utacyura izo miliyoni aho wageze harahagije.
Musubize29.07.2012 saa 08:45
fan

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!