Umuhanzi w’umunyamerika Jason Derulo yaje mu Rwanda aho aje kuzaririmba mu gitaram o cyo gusoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2012 i Kigali kuri Stade i Remera.
Jason Derulo yasohotse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba.
Uyu muhanzi yagaragara nk’utuje mu maso. Nk’uko amafoto abigaragaza ; yaje yambaye imyenda yoroheje isanzwe (itiriningi, agapira n’ikoti). Yari aherekejwe n’abantu benshi kandi ubona ko bitaye cyane ku mutekano we.
Jason Derulo nta magambo menshi yavuze uretse kwikiriza bamwe mu bafana be, bari benshi baje kumureba ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe.
Biteganijwe ko uyu muhanzi azaririmbira kuri Stade Amahoro (mu busitani bureba mu muhanda wo kuri Sports View Hotel). Azagirana ikiganiro n’abanyamakuru kuwa 28 Nyakanga saa saba z’amanywa.
Jason Derulo ni ubwa mbere aje mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika. Biteganijwe ko na Full Band ye yose izaba iri mu gitaramo azakora kuri Stade I Remera ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2012, ubwo hazatangazwa uzegukana igikombe hagati ya King James na Jay Polly.
Reba amwe mu mafoto :
Foto : Davy Photographer, Plaisir Muzogeye na R.I.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS III : Senderi yaciye agahigo i Nyamagabe
19.05.2013 |
|
PGGSS III : Reba mu mafoto uko Nyamagabe Roadshow yagenze
18.05.2013 |
|
Eric Mucyo yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jay Polly mu mudiho w’Ikinyemera
18.05.2013 |
|
Icyo Knowless yiteguye gukumbuza Abanyarwanda baba hanze
18.05.2013 |
|
USA : Mr D yatangiye gufata amashusho y’indirimbo ze
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |