00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Olvis arisegura ku bafana be

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 19 May 2012 saa 01:49
Yasuwe :

Umuhanzi uririmba mu njyana ya RnB, Olivier Mugabo, umenyerewe ku izina rya Olvis arisegura ku bafana be ku bw’imikorere ye ijya izamo kutagaragara cyane, akabizeza imikorere mishya.
Mu kiganiro na IGIHE, Olvis avuga ko yari ahugiye mu gushaka uko yakwagura imikorere ye, akavuga ko ubu yatangiye gukorana n’abatunganya indirimbo (Producers) benshi, imwe mu mpinduka yizeye ko zizatuma atongera kujya abura mu ruhando rw’abahanzi cyane.
Soma ikiganiro kirambuye uyu muhanzi yagiranye (…)

Umuhanzi uririmba mu njyana ya RnB, Olivier Mugabo, umenyerewe ku izina rya Olvis arisegura ku bafana be ku bw’imikorere ye ijya izamo kutagaragara cyane, akabizeza imikorere mishya.

Mu kiganiro na IGIHE, Olvis avuga ko yari ahugiye mu gushaka uko yakwagura imikorere ye, akavuga ko ubu yatangiye gukorana n’abatunganya indirimbo (Producers) benshi, imwe mu mpinduka yizeye ko zizatuma atongera kujya abura mu ruhando rw’abahanzi cyane.

Soma ikiganiro kirambuye uyu muhanzi yagiranye n’umunyamakuru Richard Irakoze wa IGIHE:

IGIHE: Muraho Olvis

Olvis: Muraho Irakoze!

IGIHE: Twashakaga kukubaza ku bijyanye n’imikorere yawe. Mbere wakoranaga na Bernard The Zone gusa, ariko iyi ndirimbo yawe nshya wise “Urabibona”, wayikoranye na Fazzo. Wahinduye imikorere?

Olvis: Yego nahinduye imikorere. Ubu mu kwagura ubuhanzi bwanjye nsigaye nkorera mu mastudio atandukanye. Nakoreraga cyane cyane muri studio imwe “The Zone” ariko ubu narahinduye natangiye kujya nkorera mu mastudio yose.

IGIHE: Ubushize tuganira, watubwiraga ko gukorera muri studio imwe bigufasha gukorana n’umuntu umwe bikihutisha uburyo usohoramo ibihangano kuko aba agukurikirana akanagukorera amashusho yazo ku buryo bworoshye. Kuki wahinduye ubwo buryo ugahitamo gukorana n’abaproducers benshi?

Olvis: Ni uburyo bwo kugira ngo touch (uburyo indirimbo ikoze) zijye zihinduka, ngerageze gukorana na buri mu producer ibintu byanjye bijye bihora bihinduka.

IGIHE: Nta kibazo se bizateza hagati yawe na Producer Bernard wagukoreraga?

Olvis: Twari tawarabivuganyeho, gusa nawe twari twarabyumvikanyeho. Ntacyo bimutwaye kuba nakorera ahandi kuko n’iyi video nshya ya "Urabibona" ni Bernard wayinkoreye kandi audio yayo yarakorewe muri Unlimited kwa Fazzo.

Amashusho y’indirimbo Urabibona:

IGIHE: Ko wari umaze igihe utagaragara mu ndirimbo nshya se, nta mpungenge ufite ko abafana bawe bazagabanuka?

Olvis: Ndisegura ku bafana banjye mbabwira ko ubu nagarutse. Nasaga n’uwari warabuze kuko nari ndi guhindura uburyo bwo gukoreramo; nashakaga guhindura imikorere nari nkiri kubitekerezaho no kureba umuproducer ukwiye nakorana nawe cyane cyane kuri audio.

Ikindi kandi ubu ndimo ndakora izindi ndirimbo za Audio n’amashusho yazo. Ntabwo nshaka ko hazongera kujya hazamo ubundi bukererwe.

IGIHE: Abaproducers se mumaze kuvugana nabo bazajya bagukorera ni bande?

Olvis: Harimo Fazzo, Nicolas na T-Brown.

IGIHE: Urakoze Olvis kandi tukwifurije kurushaho gutera imbere mu buhanzi bwawe.

Olvis: Murakoze nawe, IGIHE!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages