Umuririmbyi Patient asanga kwitabira Salax atari uguta agakiza


Yanditswe kuya 31-01-2013 - Saa 18:06' na Patrick Munyentwari

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda Bizimana Patient, avuga ko igihe kigeze ngo abanyamadini bitiranya amarushanwa ya Salax Awards bakwiye gutandukanya inshingano n’imyemerere y’idini n’ibindi bikorwa.

Uyu muhanzi w’umunyeshuri mu ishuri rikuru rya ULK, na we ari mu bahatanira ibihembo bya Salax 2012 mu cyiciro cy’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, yagize ati “Hari benshi bitiranya Salax Awards no guteshuka ku nshingano zabo mu itorero. Si ko biri kuko Kristo yaziye bose. Rero ntidukwiye kwitiranya ibintu ! Salax Awards n’ubupagani biratandukanye, kimwe mu byo abakirisito bakunze kwibeshyaho. Nta muntu n’umwe usaba kujya muri Salax, kandi nta n’uwiyamamaza cyangwa ngo ajye mu marushanwa yo kuririmba. Ababakurikirana ubwabo ni bo bitorera umuhanzi bitewe n’ibikorwa bye.”

Bizimana yakomeje adutangariza ko ashimira abakomeza gutera inkunga umuziki cyane cyane mu ruhande rw’abaririmba Gospel. Avuga ko uzahabwa iryo shimwe uyu mwaka mu bo bari kumwe mu itsinda, azabyishimira kuko azaba abikwiriye n’ubwo ataba we.

Uretse kwitabira ubutumire mu matorero atandukanye, igihe cye kinini, Bizimana Patient yadutangarije ko agiharira amasomo ye, kuko nayarangiza uyu mwaka ubwo azaba anasoza Album ya kabiri.

Muri Salax Awards za 2010 umuririmbyi Dominic Nick ni we wari wegukanye igihembo cya Salax mu cyiciro cy’umuririmbyi witwaye neza mu baririmbira Imana, ariko mu idini rye rya ADEPR ntibabyakira neza bavuga ko ibi nta muntu uririmbira Imana ukwiye kujya guhatanira ibihembo kandi akora ’umurimo w’Imana’. Byakomeje kuvugwaho cyane kugeza n’ubwo Dominick Nick wari witabiriye aya marushanwa yasabwe gusaba imbabazi.

IBITEKEREZO
Ariko kuki igihe cyi cyunamo abahanzi baririmbira Imana bataboneka ? haboneka abandi ? mwe muba murihe kandi muba mukwiye kuririmba indirimbo zihumuriza imitima yabenshi iba imerewe nabi mu gihe nkiki ? Mugerageze kabisa. Mbese mukana himba indirimbo ziki gihe cy'Icyunamo.
Musubize11.04.2013 saa 08:59
kumenya
banyarwanda banyarwandakazi mwubukeko IMANA itabangikanwa nizindimana nubwo abahanzi bakunze kubigoreka bakerekena impanvu ariko ibidukwiye nukunvira amahame agenga umukristo
Musubize2.02.2013 saa 00:28
beza
reka mbabwire mwese ibyo muvuga ndumva nta njyana kuko aririmba kugirango abeho kuko ndahamya ntashidikanya ko mwe muvuga gutya uwabasura iwanyu nta vcd cg dvd y'indirimbo ze twasanga mwaraguze kandi mukugirengo zibashe gusohoka bimusaba amafaranga. ariko ubundi muvuga gutyo mudafite ibyo mwirengagije ? ntimusiko nahantu nka hariya hari benhyi bahinduka kubwizo ndirimbo ze ? ubu se yesu yagiye kwa zachiel ayobewe ibyo akora harya nda ndaya yamusomye ku kirenge ? rero ntimugakabye
Musubize1er.02.2013 saa 12:14
######
Mwaririmbiye Imana se mukareka kujya mu bihembo ???ubwo nawe atangiye guta umurongo nuko batangira !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize1er.02.2013 saa 08:35
vava
Byumvikane neza tutagiye mu magambo menshi. Kuririmba indirimbo zihimbaza IMANA n'IVUGAGABUTUMWA nk'irindi ryose. Kujya mu bitaramo, aho abantu baramya ABAGORE babahimbaza, bavuga ukuntu ari beza n'ibindi byinshi baba babaririmbira, noneho hakaduka n'umuntu nawe uhimbaza IMANA YERA, nawe ayihimbaza uko ashoboye.... Hanyuma ibyo birangiye hagataho umwanya wo gutanga ibihembo. Yego nemeye ko, abaririmbye abagore bo bazahembwa bitewe n'uko babahimbaje nk'uko bashoboye nikoko. Kandi ni n'uburenganzira bwabo cyane. Ariko ndabaza, ko handitswe ko IMANA yonyine ubwayo ariyo izitangira ibihembo ikurikije uko umuntu yakoze, noneho uwo muririmbyi uririmbir'IMANA ujya guhatanir'ibihembo anabihabwa nabo badahuje kwizera, uwo muririmbyi koko aba yumva ari kvug'ubutumwa bw'irushanwa. Mwaherewe ubusa mutangire ubundi. Uwo mukristu ujya kurwanira ibyo bihembo amenye ko ibyo bihembo by'abantu aribyo azatahira kuko yamaraniye gushimwa n'abantu. Irari ry'iby'isi rizagush'abizera benshi cyane hakurikijwe ibyo bararikiye mu mitima yabo.
Musubize31.01.2013 saa 16:39
BB COOL
rwose,wa muntu we nigute mushaka kugonganisha itorero niba rifife amahame rigenderaho wowe witwaza iki ngo mwifatanye n ubupagani ese ibyo uvuga ubikura kuki ?bibiliya iravuga ngo ntugakorere ibihembo ahandi iti mwaherewe ubuntu muzatangire ubuntu no mubyakozwe n intumwa havugwa abakonikoni bashatse gutanga ibiguzi bgo babahe kw imbaraga z intumwa zari fifite ngirango hari ingaruka zababayeho intumwa nyuma yo kubasubiza ngo bapfane ifeza zabo none aba nibo bahishuwe ko bazaza rwihishwa mw itorero none ngo nibareke gutandukanya ubupagani no kwizera ?!!!!ibi nibiki koko ubwo rero ngo uririmbira Imana Yesu yavuze ko bamwe bazitwa ibivume abirukane imbere ye ngaho aho nibereye !!!rwe igihe.com biranditse munjye mugera no muli Bibiliya naho harimo amakuru menshi nimutara amakuru mujye mukora namwe analyse ntagutanga gusa ngo umuntu yavuze ubwo muzaba murangije ishingano zanyu
Musubize31.01.2013 saa 11:17
kwizera
shalom bakristo bavandimwe ,sibihembo bahatanira ahubwo kuko ntanibyo batanga bijyanye namafaranga nkuko abantu babitekereza,ahubwo nuburyo bwo kwereka umuhanzi umurimo akorako ugaragara kandi nabantu ko bamushigikiye mu byo arimo,ibyo Patient avuga ntago yavuguruje amahame yitorero rigenderaho.Imana Ibahe umugisha
31.01.2013 saa 16:36
kalisa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!