00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugamba natangije rugeze ku iherezo - DJ Adams

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 30 October 2012 saa 05:09
Yasuwe :

DJ Adams umwe mu banyamakuru ukunze kutavuga rumwe n’abahanzi basubiramo ibihangano by’abandi cyangwa baririmbira kuri CD (play back) kuri ubu arishimira ku giti cye n’Imana kuba intambara yatangiye yo kubirwanya isa n’aho igeze mu marembera.
Aganira na IGIHE, Adams yatangaje ko benshi agitangira iyo ntambara bamubonaga nk’umuntu udafite ubwenge, bibaza niba ashobora kuzagera ku ntsinzi yo guhindura imitwe y’abahanzi akabakundisha kuririmba indirimbo z’umwimerere ndetse bakanakoresha (…)

DJ Adams umwe mu banyamakuru ukunze kutavuga rumwe n’abahanzi basubiramo ibihangano by’abandi cyangwa baririmbira kuri CD (play back) kuri ubu arishimira ku giti cye n’Imana kuba intambara yatangiye yo kubirwanya isa n’aho igeze mu marembera.

Aganira na IGIHE, Adams yatangaje ko benshi agitangira iyo ntambara bamubonaga nk’umuntu udafite ubwenge, bibaza niba ashobora kuzagera ku ntsinzi yo guhindura imitwe y’abahanzi akabakundisha kuririmba indirimbo z’umwimerere ndetse bakanakoresha amajwi yabo aho kujya imbere y’abantu bababeshya ngo barimo kuririmba kandi ari CD zivuga.

Dore ikiganiro DJ Adams yagiranye na IGIHE:

IGIHE: Ese waba warakoresheje irihe banga?

Adams: Njye ntabwo navuga ko ari imbaraga zanjye gusa kuko Imana yo nyine yashatse kwerekana ukuri kwanjye aho gushingiye.

IGIHE: Ikibazo cyawe n’abanyamakuru bagenzi bawe mutavugaga rumwe kuri iyo myumvire kuri ubu imyumvire yaba ari imwe?

Adams: (Aseka) Sinavuga ko ari 100% ariko nzi neza ko bazagera aho bakanyoboka kuko nabibabwiye kuva kera.

IGIHE: Ese nta muhanzi w’Umunyarwanda waba wemera nk’umuhanga?

Adams: Sha nkubwije ukuri barimo bake bazi ibyo bakora batabeshya Abanyarwanda.

IGIHE: Watubwira umwe muri bo?

Adams: Ni ibanga ryanjye uzashaka kubamenya azumve indirimbo zabo nkina kuri radiyo.

IGIHE: Nta nama wagira abahanzi?

Adams: Ufite ubwenge azarebe umurongo turimo kwerekezamo kuko bizamuha gukora igihangano cye neza kandi gikundwe, n’aho abatubeshyaga basubiramo ibihangano by’abandi ndetse n’abakoresha CD basubize amerwe mu isaho kuko hari abahanzi baturirimbira n’amajwi yabo y’umwimerere ni bo bagiye kujya babona amasoko.

IGIHE: Murakoze cyane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages