00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gufungurwa inzu izerekanirwamo sinema mu buryo bwa 3D

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 3 May 2013 saa 12:50
Yasuwe :

Kigali, bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, hagejejwe uburyo bwo kurebamo filimi muri 3 Dimension ndetse na 5 Dimension, buzanywe na Century Cinema.
Ubu buryo bwo kureba filimi muri 3 Dimension butuma umuntu areba filimi akiyumva nk’uyirimo hifashishijwe amadarubindi (lunettes/Glasses) yabugenewe, bitandukanye n’uburyo dusanzwe tuyirebamo kuri screens za TV na za mudasobwa zacu.
Charles Gacigua, Umuyobozi w’Ibikorwa muri Century Cinema akaba n’inzobere mu byo kwerekana filimi muri rusange, (…)

Kigali, bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, hagejejwe uburyo bwo kurebamo filimi muri 3 Dimension ndetse na 5 Dimension, buzanywe na Century Cinema.

Ubu buryo bwo kureba filimi muri 3 Dimension butuma umuntu areba filimi akiyumva nk’uyirimo hifashishijwe amadarubindi (lunettes/Glasses) yabugenewe, bitandukanye n’uburyo dusanzwe tuyirebamo kuri screens za TV na za mudasobwa zacu.

Charles Gacigua, Umuyobozi w’Ibikorwa muri Century Cinema akaba n’inzobere mu byo kwerekana filimi muri rusange, by’umwihariko izikoze muri ubu buryo bwa 3D, avuga ko Century Cinema izanye ubu buryo mu rwego rwo kugeza ku banyarwanda ibyiza byari byarageze n’ahandi.

Ati: “Century Cinema ni inzu yerekana filimi, icyo turi kugerageza gukora ni ugufasha u Rwanda kujyana n’igihe tugezemo tuzanira abanyarwanda filimi mu buryo bwemewe kandi tukazibagerezaho igihe zikiva Hollywood.”

Yakomeje agira ati "Njyewe aho nturuka muri Kenya, abantu baho bamenyereye umuco wo kurebera filimi mu mazu yabugenewe bakayabonera ku gihe agishyirwa hanze, kandi ho 3D ihamaze igihe.”

Itandukaniro riri hagati ya 2D, 3D, na 5D

Kurebera filimi muri 2D kuri projecteur/projector nibyo bizaba bihendutse kurusha 3D na 5D muri Century Cinema (Foto: Kigali City Tour website)

Icyo 3D irusha uburyo busanzwe turebamo filimi ni uko ureba muri ubu buryo abasha kubona ibintu muri filimi bimwegereye kurushaho akiyumva amenze nk’uyirimo, ndetse n’amajwi akumvikana mu buryo bwiza kurushaho.

5D yo si filimi mu buryo busanzwe, nk’uko Gacigua abisobanura, ahubwo ni uduce duto twa Video (Video clips) tw’iminota itanu kugeza ku munani, aho uwambaye amataratara akareba bitewe n’intebe zabugenewe bicaramo, ho babasha kugira ibyiyumviro bimeze nkaho bari mubyo bareba.

“Muri 3D ureba amashusho gusa ukumva umeze nk’uyarimo uyegereye cyane. Naho muri 5D hiyongeraho kumva buri kimwe uri kubona kikubaho ubwawe, nk’aho ubonye imodoka igenda uba umeze nk’uyigendamo niba hari icyo ugonze ukabyumva, wakata ikona intebe wicayemo igahengama nk’ukata nyine wazamuka ikegama nk’uzamuka, wagera ahameneka amazi ukumva ameze nk’akugeraho nawe.”

Century Cinema ibaye iya mbere mu kugeza mu Rwanda uburyo bwo kureba filimi muri 3D na 5D ndetse n’uburyo busanzwe hakoreshejwe Projectors/Projecteurs nini, ibi byose bikazajya bikorerwa mu byumba byabugenewe aho iherereye mu nyubako "Kigali City Tower".

By’umwihariko kandi bitewe n’ukuntu ifite ibyumba bigera kuri bitatu byerekanirwamo filimi, Century Cinema ifite ubushobozi bwo kujya yerekana filimi zirenga ebyiri icyarimwe.

Ubusanzwe aherekanirwaga sinema mu Rwanda hari hamenyerewe ni mu gace ka Nyamirambo ahari amazu atatu yerekanirwamo filimi arimo Cine Elmay na Cine Star.
Agashya Century Cinema izanye

Gacigua avuga ko atazi uburyo Cinema mu Rwanda zerekanwaga, ariko we yizera ko aribo bambere bazanye uburyo buri ku rwego ruhambaye gutya.

Ati: “Sinzi ibyari bisanzwe hano mbere ariko ndizera ko bitari ku rwego ruhambaye nk’uko biri muri Afurika y’Epfo cyangwa Kenya, kuko iyo bihaba ntitwari bugorwe no kubona uburenganzira bwo kwerekana filimi dukuye i Hollywood bitugoye, ngo bidufate ukwezi n’igice kose.”

“Agashya tuzanye ni uko tuzajya twerekanira filimi nshya ku gihe kandi tubifitiye uburenganzira.”

Gacigua avuga ko abashinzwe gukwirakwiza filimi (Distributors) batari bafite uburenganzira bwo kugeza filimi mu Rwanda, kuko nta bashinzwe kuzigaragariza abantu (exhibitors) bemewe bari bahari nka Century Cinema.

Century Cinema iteganya gutangira kwerekana filimi tariki ya 10 z’uku kwezi kwa gatanu, n’ubwo ubundi yakabaye yatangiye uyu munsi tariki ya gatatu ubwo hasohokaga filimi ya Ironman 3 mu buryo bwa 3D.

Uburyo Century Cinema izajya ikoramo

Century Cinema ifite ibyumba bitatu byo kwerekaniramo filimi, hakurikijwe urwego rwa filimi zerekanirwamo n’ubushobozi bw’abantu bashobora kwicazwamo, abantu bakaba bazajya bareba filimi mu buryo butandukanye rimwe na rimwe hakurikijwe urwego filimi irimo n’icyiciro cy’ubukure abagenewe kureba filimi runaka barimo.

Gacigua avuga ko hari icyumba kicazwamo abantu 334, icyicaza abantu 129, hamwe n’ikijyamo abantu 70.

Uku kuba rero bafite ibyumba n’ibikoresho byabugenewe bihagije kuburyo hazashobora kuba herekanwa filimi zitandukanye icyarimwe, abana bakerekwa izabagenewe n’abakuru bakerekwa izabo.

Filimi zizajya zerekanirwa muri Century Cinema hazaba higanjemo izakorewe Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, naho izo mu Rwanda nazo zikaba zizabasha kwerekanwa ni haramuka habayeho kubisabwa n’abakiriya ariko zo zikerekanwa mu buryo busanzwe bwa 2D kuko zo byasaba ko zoherezwa gukorerwa Hollywood kugira ngo zigere ku rwego rwa 3D

Ibiciro ku kureba filimi bigenda n’urwego filimi irimo

Filimi iri mu rwego rwa 2D ni ukuvuga filimi zerekanwa mu buryo busanzwe tumenyereye hifashishijwe projecteur/projector, izajya yerekanwa ku mafaranga y’u Rwanda 3500, iri mu rwego rwa 3D izajya yerekanirwa ku mafaranga 4500, naho 5D ireberwe amafaranga 5000.

Amateka ya Cinema mu buryo bwa 3D

Filimi ya mbere yerekanwe ku buryo bwemewe mu buryo bwa 3D mu mateka ni iyitwa “The Power of love yerekaniwe i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 27 Nzeri 1922.

Gufata amashusho yo mu rwego rwa 3D byabayeho bwa mbere mu 1894 bikozwe n’umugabo witwaga William Friese Greene w’umwongereza.

Imiterere ya Century Cinema mu mafoto

Urwinjiriro rwa Century Cinema muri Kigali City Tower
Aho bakiririra abakinjira muri Century Cinema hazajya hanagurishirizwa amatike yo kureba filimi
Filimi zikiri nshya muri Box Office nizo zizajya zibandwaho
Kimwe mu byumba bizajya bireberwamo filimi muri Century Cinema (foto: filmzacu.com)
Abambaye amadarubindi y'umuhondo bari kureba filimi mu buryo bwa 5D muri Century Cinema (Foto: The East African)
Century Cinema iherereye mu nyubako ya Kigali City Tour mu mujyi wa Kigali rwagati (foto: Kigali City Tower website)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages