Mu gihe cy’icyumweru uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku wa 30 Nyakanga 2016, mu Rwanda hazabera iserukiramuco rya filime rihuza abahanzi banyuranye muri sinema, ibihangange mu gutunganya no gukina sinema, abandi ba filime n’abandi.
Umuyobozi wa Kwetu Film Institute [itegura Rwanda Film Festival], Eric Kabera yabwiye IGIHE ko ku nshuro ya 12 iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda hari impinduka zikomeye mu mitegurire yaryo ndetse n’ubwitabire buri ku rwego rukomeye urebeye ku biyandikishije.
Ati “Byonyine kuba Rwanda Film Festival igiye kubera muri Radisson Blu Hotel ni ishema rikomeye. Ngirango uretse inama ya AU iherutse kuberamo, nta kindi gikorwa cyabereyemo uretse iki cyacu kigiye kumara icyumweru kibera mu gihugu hose.”

Yongeyeho ko muri uyu mwaka Rwanda Film Festival yabaye mpuzamahanga ndetse ko bakiriye filime magana arindwi [700] z’abahanzi baturutse ku Isi yose biyandikishije. Ibi, abifata nk’ikimenyetso kigaragaza ko iri serukiramuco rimaze kumenyekana mu bihugu bitabarika mu nguni zose z’Isi.
Ati “Navuga ko hari itandukaniro rikomeye, urumva nk’uyu mwaka twakiriye filime zibarirwa muri 700 zaturutse mu bihugu bitandukanye, muri zo twahisemo 70 gusa. Mu cyumweru igikorwa kizamara, hari filime zirindwi twatoranyije zizerekanwa mu bice bitandukanye by’igihugu.”
Kabera yavuze ko mu myaka 12 ishize bategura iki gikorwa bagifite imbogamizi z’ubushobozi budahagije ariko ko ‘gahunda ihari mu gihugu nyine nk’intore nk’uko twabitojwe, intore ntiganya ishaka ibisubizo.’
Arongera ati “Igishimishije ni uko biri gukorwa n’itsinda ry’urubyiruko rubishoboye ku buryo ubona ko bitanga icyizere cy’ejo hazaza muri sinema. Ntabwo ari njye ubikora, ndi umuyobozi gusa, bitegurwa n’ikipe y’abasore n’inkumi b’abahanga.”
Kabera asanzwe ari inzobere mu bya sinema ndetse nyinshi yakoze zanditse izina ku Isi. Ni we we washinze Rwanda Cinema Centre akaba n’Umuyobozi wa Kwetu Film Institute. Yakoze filime nyinshi zifite ibigwi harimo iyitwa ‘100 Days’ yasohotse mu mwaka wa 2001, Africa United yakozwe muri 2010 n’izindi nyinshi zakunzwe.
Mohammed Ali Ojariji, yitabiriye iri serukiramuco avuye i Los Angeles, yaje kwerekana filime ye yise ‘Your Land’. Yabwiye IGIHE ko iri serukiramuco yarimenye ubwo aheruka kwitabira Pan African Film Festival yohereza igihangano cye ndetse gitoranywa mu bigomba kuzerekanwa.
Ati “Ni amahirwe meza ku muntu nkanjye ukora ibya sinema, ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, numvaga ari igihugu mfitiye amatsiko, narahageze ni ahantu hari amahirwe menshi ku bakiri bato. Nk’iri serukiramuco navuga ko ryaba ikiraro kivana umuntu mu Rwanda akagera kure, birashoboka ko waba ugitangira ibya sinema ariko wagera hano ugahita umenyekana cyane kubera igihangano kimwe.”
Sarine Arslanian, uvuka muri Armenia yavuze ko amaze umwaka n’igice aba i Kigali gusa akaba ari inshuro ya mbere agiye kwerekana igihangano yakoze muri Rwanda Film Festival.
Ati “Nsanzwe mba hano, njyewe Kigali ndayimenyereye. Ni inshuro ya mbere ngiye kwerekana ibyo nakoze, ndakeka ko ari amahirwe meza ngize. Mu gihe maze hano nabonye ko urubyiruko rukora cyane, buri wese mu byo arimo ubona ko aba yabishyizemo umutima wose kugira ngo bibe byiza.”
Yakoze filime yise ‘RWANDArt’ igaragaramo abiganjemo urubyiruko rwo mu Rwanda ruvuga ku migambi n’inzozi rwifuza kugeraho mu gihe kizaza.
Rwanda Film Festival izamara icyumweru ibera mu Rwanda, filime zimwe zizerekanirwa mu Mujyi wa Kigali hanyuma izindi zerekanwe mu Mujyi wa Rubavu na Rwamagana .







Ibitekerezo 0