Mu tujojoba twinshi, ibihangange n’ibyamamare by’amafilime ku rwego rw’isi byatambagiye ku gitambaro gitukura kuri uyu wa 15 Gicurasi 2013 ahitwa ‘Le Palais des Festivals’ i Cannes ho mu Bufaransa, ahatangijwe iserukiramuco ry’amafilimi rizamara ibyumweru bibiri rizwi ku izina rya ’Cannes Film Festival 2013’.
Iri serukiramuco ririmo ibihangange mu mafilimi nka Leonardo DiCaprio, Carey Mulligan, Freida Pinto, Nicole Kidman, Georgia May Jagger n’abandi benshi.
Umushyushyabirori w’iri serukiramuco ni Audrey Tautou.
Uretse kwerekanwa kwa filimi yakunzwe yitwa ‘The Great Gatsby’ yayobowe na Baz Luhrmann, muri iri serukiramuco hazerekanwa amafilimi menshi yagiye akundwa cyane, hanahabwe ibihembo aya mbere.
Guhemba bizakorwa hifashishijwe akanama nkemurampaka kayobowe na Steven Spielberg, kakanamo kandi Lynne Ramsay, Lee, Auteuil, Balan, Waltz, Naomi Kawase na Cristian Mungiu.
Reba amwe mu mafoto y’uko igitaramo cyo gufungura cyagenze:



















TANGA IGITEKEREZO