Mu Rwanda bivugwa ko urubyiruko rugera kuri 5% rwugarijwe n’ibiyobyabwenge, Senga Trezor utunganya amafilimi, agiye gushyira ahagaragara Filimi yise Chora Chora ikangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha.
Kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2012 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba i Kigali muri Hoteli Serena hazabera igitaramo cyo kumurika filimi Nyarwanda “Chora Chora”, izerekanwa mu ruhame ku nshuro ya mbere (first screening).
Nk’uko Producer (nyiri filimi), Senga Trezor, yabitangarije IGIHE, muri icyo gitaramo hazagararamo ibyiza byinshi, birimo kuba abazakitabira bazibonera imbona nkubone abakinnyi bayikinnye mo, bazerekwa ibitagaragara muri filimi (before editing/ behind scenes) ndetse banerekwe ikinamico “Gashya” n’ibindi byinshi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5.000 Frw) mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi icumi (10.000Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP).
Senga yatangarije IGIHE kandi ko “Chora Chora” yakozwe hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.
Inkuru yayo, yatubwiye ko ari umwana w’umusore wiga mu mashuri yisumbuye, azaba ari umwana w’umuhanga cyane, ariko yaza kujya mu Mujyi kubera impamvu z’ishuri agahura n’abana b’ibirara, baje kumushora mu ngeso mbi zirimo gucuraza urumogi, aho yaruranguraga i Goma, muri Congo-Kinshasa, akarwambutsa magendu “Guchora” ari na ho havuye izina rya yo “Chora Chora”.
Uretse gucuruza urumogi, uyu mwana w’umusore uzaba yitwa “Ludoviko” akazaza no gutera inda y’indaro umukobwa bazaba bakundana (uzaba yaramwitereteye) ari we uzaba yitwa “Uwera”.
Ibindi byiza bizagaragara muri iyi filimi, Senga yatangarije IGIHE ko bihishiwe abazaza kuyireba.
Chora Chora yanditswe na Mugisha Benoit “Ben”, iyoborwa (directing) na Mugwaneza Richard wo muri Almond Tree Films, na ho nyira yo (producer) ni Senga Trezor. Yatangiye gukorwa muri Nyakanga 2011, igiye gusohoka nyuma y’umwaka wose.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abafite impano zifite aho zihurira na Sinema bashyizwe igorora
18.05.2013 |
|
Umukinnyi wa filimi Michelle aravuga ko akiri muri Sinema
17.05.2013 |
|
U Bufaransa : Hatangijwe iserukiramuco ry’amafilimi rya 66
16.05.2013 |
|
Umukinnyi wa filimi ‘Shyaka Diane’ mu gihirahiro nyuma yo kurwanirwa n’abasore batatu
16.05.2013 |
|
Kigali : Sinema mu buryo bwa 3D & 5D yashyize iratangizwa
11.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |