Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda riririmba The Rwandan Eagles Group, babinyujije mu bihangano byabo biyemeje kurwanya inda z’indaro ku bana b’abakobwa no kurandura ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Senga Thesor ukuriye iri tsinda afatanyije na bagenzi be, bavuga ko biyemeje kugira uruhare mu gutanga ubutumwa bukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge bifashishije ibihangano birimo ikinamico, filimi n’indirimbo byose bikubiyemo ubutumwa bwo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Mu nama y’abana yateraniye i Kigali ku ya 19 Mutarama 2013, harekanywe igice gito cya filimi “Cora cora” y’iri tsinda igaragaza aho ibiyobyabwenge bituruka biza mu Rwanda, uburyo biza, uburyo bicuruzwa n’uburyo bikoreshwa mu rubyiruko bikanagera mu bigo by’amashuri.
Umuyobozi wa the Rwandan eagles group yatangarije IGIHE ko bafite gahunda ndende yo gukomeza gukangurira urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda ibiyobyabwenge, no kubirandura burundu.
Ati ”Ni bwo buryo twahisemo bwo gutanga umusanzu kuri baganzi bacu b’urubyiruko, baba abakoresha ibiyobyabwenge n’abatarabikoresha kugira ngo babyirinde.”
Avuga ko “Cora Cora” yarebwa n’urubyiruko rutandukanye baba abize n’abatize, icyakora ngo haracyari ikibazo cy’amikoro. Avuga icyakora ko bazakomeza gukora uko bashoboye intego bihaye y’uko ubutumwa bwabo bugera kure hashoboka ikagerwaho.
Kanda hano urebe agace ka ’Cora cora’



















TANGA IGITEKEREZO