Abinyujije kuri Twitter, Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w’i 2000 yatangaje ko ari mu Rwanda kandi ko amerewe neza aho ari muri gahunda y’ihuriro yashinze ryitwa “Maïsha Africa” rigamije gufasha abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko bigaragara ku magambo yanditse kuri uyu 4 Ukuboza kuri Twitter, Sonia yagaragaje ko ari mu Rwanda agira ati “Ubu ndi mu Rwanda muri gahunda y’ihuriro ryanjye Maïsha Africa.”
Yakomeje yandika andi magambo agaragaza ko hari amakuru menshi yasomeye hano mu Rwanda mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu avuga kuby’ihagarikwa ry’inkunga ku Rwanda.
Yanavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’ibyizere byose.
Mu kuza kwe mu Rwanda kandi Sonia Rolland azizihizanya isabukuru y’imyaka 10 y’iri huriro rya “Maïsha Africa”.
Sura Twitter ya Sonia Rolland https://twitter.com/SoniaRolland


















TANGA IGITEKEREZO